skol
fortebet

Nigeria: Nibura abasirikare 4 barimo komanda wa brigade biciwe mu bitero by’ibyihebe

Yanditswe: Wednesday 26, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano agera ku Biro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, avuga ko byibuze abasirikare bane ba Nigeria bishwe ubwo abakekwaho kuba abarwanyi ba kisilamu bagabaga ibitero icya rimwe ku birindiro bibiri bya gisirikare byo mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Borno.

Sponsored Ad

Abarwanyi ba Boko Haram na Leta ya Kisilamu mu Ntara ya Afurika y’Iburengerazuba (ISWAP) bakunze gukorera cyane cyane mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria, bibasira abashinzwe umutekano ndetse n’abasivili, bica abantu ndetse bavana mu byabo abandi ibihumbi.

Mu gitero giheruka, inyeshyamba za Boko Haram n’abarwanyi ba ISWAP bagabye igitero ku birindiro by’ingabo mu gace ka Wajiroko muri Leta ya Borno ahagana mu ma saa 23h00 (CAT) maze batwika ibikoresho bya gisirikare.

Umwe mu basirikare bari muri brigade ya Wajiroko yavuze kuri telefoni ko nibura abasirikare bane bishwe abandi benshi barakomereka, barimo komanda wa brigade.

Muri icyo gihe kimwe, abarwanyi bateye kandi umutwe w’ingabo mu mujyi wa Wulgo ku mupaka na Cameroon. Umubare w’abahitanwe n’icyo gitero nturamenyekana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa