skol

Nigeria: Umuhanzi Matthew Ogundele na bagenzi be batatu bapfiriye muri Studio

Yanditswe: Monday 09, Feb 2026

featured-image

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana witwa Matthew Ogundele, ari kumwe n’abandi bantu batatu bo itsinda rye, basanzwe muri studio y’umuziki mu gace ka Abraham Adesanya i Ajah, muri Leta ya Lagos.

Abo bandi bapfanye n’uwo muhanzi, bamenyekanye ko ari Itunu Ogundele, Joseph Sanya, n’undi witwa Matthew Awosanya, uzwi cyane ku izina rya JoesTv.

Amakuru y’ibanze agaragaza ko abo bapfuye bari batumiwe mu kuririmba no gukorera Imana ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, mu gitaramo cy’iminsi itatu cyateguwe n’undi muhanzi w’indirimbo zo guhimbaza Imana witwa Olanireti Akinbola, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ye.

Polisi yatangaje ku wa Gatandatu tariki 7 Gashyantare 2026, ko abo uwo muhanzi na bahanzi be bageze aho igikorwa cyabereye nimugoroba maze bakora kugeza masaha ya nijoro cyane.

Kubera ko bwari bwije cyane, bivugwa ko bahisemo kurara muri iyo ‘studio ‘ itunganya umuziki bari barimo, aho basanzwe mu gitondo cy’umunsi wakurikiyeho, bapfuye bose.

Polisi yagize iti, “Uwateguye igikorwa cyo gushima mu rwego rw’isabukuru ye, yateguye ko kimara iminsi itatu uhereye ku wa mbere w’icyumweru gishize. Matthew Ogundele n’itsinda rye bari bateganyijwe kuririmba ku wa Kabiri. Igikorwa cyarangiye nijoro cyane, ni yo mpamvu bahisemo kurara muri ‘studio’. Mu gitondo cyakurikiyeho ni bwo inkuru yakwirakwiriye ko basanzwemo bapfuye.”

Uruga rwa gikirisitu rwa ‘Omojesu’ rwemeje iby’urwo rupfu mu butumwa bwashyizwe kuri Facebook, buvuga ko abo bantu bahisemo kurara aho kubera intera ndende iri hagati ya ‘studio’ n’ingo zabo.

Ubutumwa bugira buti: “Mu gushaka ubuzima bwiza, Matthew Ogundele n’abandi bagenzi be batatu bivugwa ko batumiwe kuririmba mu gikorwa cy’ishimwe ry’isabukuru ryabereye kuri murandasi, muri ‘studio’ iri hafi ya Ajah. Kubera intera ndende, bahisemo kurara aho. Ikibabaje ni uko bivugwa ko bapfuye mu gihe bari baryamye .”

Icyo kibazo cyahise kigezwa kuri sitatiyo ya polisi ya Ajiwe, Ajah, mu gihe inshuti n’abakoranaga n’abo bapfuye bagiye ku mbuga nkoranyambaga bagatangira gusaba ubutabera.

Amafoto akwirakwira kuri murandasi yagaragaje amaraso asohoka mu mazuru, mu kanwa no mu matwi by’abapfuye, bamwe mu nshuti n’abavandimwe bagira impungenge ndetse n’ibitekerezo bitandukanye ku mpamvu zaba zarateye urupfu rwabo.

Asobanura ibyabaye, Umuvugizi wa Polisi ya Leta ya Lagos, SP Abimbola Adebisi, yavuze ko icyo kibazo cyamenyeshejwe polisi ku wa Gatatu tariki 4 Gashyantare bikozwe n’umuyobozi w’iyo ‘studio’, Akintayo Akinbola, akaba n’umugabo w’uwizihizaga isabukuru.

Yavuze ko Akinbola yabwiye Polisi ko yasize abo bahanzi muri studio ye, iherereye mu nyubako ya HFP Shopping Complex, ku wa Kabiri nijoro nyuma yo kubagurira ibyo kurya mu gihe biteguraga igitaramo cy’umuziki.

Yagize ati: “Yavuze ko abo bahanzi bagarutse muri ‘studio’ bazanye ibiryo, maze we arataha ajya iwe. Ariko ahagana saa tanu za mu gitondo ku wa Gatatu, agarutse asanga urugi rwa studio rufunze, kandi rufungiyemo imbere.”

“Yahise agira ubwoba, aratabaza, maze urugi rurakingurwa hakoreshejwe ingufu. Binjiye basanga imirambo y’abo bahanzi bane iri muri ‘studio’”.

Yongeyeho ko abagenzacyaha bahise bagera aho ibyo byabereye bagafata amakuru yose, kandi ko nta bimenyetso bigaragara by’ihohoterwa byabonetse ku mibiri yabo.

Yagize ati: “Imirambo yajyanywe mu Bitaro bya Mainland i Yaba, aho umuganga yemeje ko bapfuye. Nyuma yajyanywe mu buriro bw’ibitaro bya Mainland General Hospital kugira ngo hakorwe isuzuma ry’imirambo (autopsy), hanyuma inabikwe neza, mu gihe itegereje gushyingurwa.”

Adebisi yanatangaje ko dosiye yagejejwe mu Ishami ry’Ubugenzacyaha rya Leta (SCID), i Panti, Yaba, kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse rigamije kumenya icyateye urupfu rwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa