Leta ya Nigeria yamaganye iyicwa ry’abaturage bayo babiri muri Afurika y’Epfo, isaba ko hakorwa iperereza ryihuse kandi ryimbitse, mu gihe abanyamahanga bakomeje kuvuga ko bahura n’ihohoterwa n’itotezwa muri icyo gihugu.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nigeria, yavuze ko Emeka Charles Iroegbu yishwe ku wa 28 Kamena, agapfira mu maboko y’abapolisi nyuma yo gukorerwa iyicarubozo mu gihe bamubazaga ibibazo.
Iyo Minisiteri yanatangaje ko kuri uwo munsi na bwo, Musa Yunana Joe, wari ufite iduka, yishwe n’abantu bataramenyekana.
Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo ntiburagira icyo butangaza kuri ubu bwicanyi buvugwa.
Ibi bitero byibasira abanyamahanga byatumye abantu bagera ku 25,000 bakomoka mu bindi bihugu bya Afurika basubizwa iwabo, barimo Abanya-Nigeria bagera kuri 700.
Mu gihe gishize, bamwe mu baturage ba Afurika y’Epfo bagiye bakora imyigaragambyo basaba Leta gufata ingamba zikomeye zo guhangana n’abimukira binjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Bavuga ko abanyamahanga babambura akazi ndetse bakungukira mu buryo budakwiye ku bikorwa bya Leta bigenewe abaturage.
Nigeria yavuze kandi ko izasaba Afurika y’Epfo kwishyura indishyi ku baturage bayo bavuye muri icyo gihugu. Yatangaje ko Leta ya Abuja yatangiye gukora urutonde rw’amaduka n’indi mitungo Abanya-Nigeria basize muri Afurika y’Epfo.
Icyakora, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatanu, Khumbudzo Ntshavheni yatangaje ko Leta ya Afurika y’Epfo itazatanga indishyi izo ari zo zose. Yavuze ko Abanya-Nigeria basize imitungo yemewe n’amategeko muri icyo gihugu bashobora kuyigurisha ku isoko ryo muri Afurika y’Epfo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *