skol

Nkunda u Rwanda n’Abanyarwanda- Gen Muhoozi

Yanditswe: Sunday 15, Feb 2026

featured-image

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yongeye gushimangira ko mu minsi mike iri imbere azagirira uruzinduko i Kigali, ndetse avuga ko akunda u Rwanda n’Abanyarwanda.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo Gen Muhoozi yatangiye gutangaza ko ateganya kugirira uruzinduko mu Rwanda, ndetse akazabonana na Perezida Paul Kagame akunze kwita se wabo.

Yongeye kubishimangira mu rukerera rwo ku wa 14 Gashyantare 2026.

Mu butumwa yashyize kuri X ruri mu rurimi rw’Ikinyarwanda, yavuze ko “Nkunda u Rwanda n’Abanyarwanda cyane pe. Vuba aha nzaza gusura Uncle wanjye Afande Paul.”

Mu bihe bitandukanye, Gen Muhoozi yagiye agaragaza ko u Rwanda na Uganda ari ibihugu byinshuti bitewe n’amateka akomeye bifitanye. Yagaragaje kandi ko afata Perezida Kagame nk’icyitegererezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa