skol

No mu myaka 100, tuzaba tugitanga ubuhamya: Ubutumwa bw’uwarokotse jenoside mu rubanza rwa Munyemana

Yanditswe: Saturday 04, Oct 2025

featured-image

Umutangabuhamya mu rubanza rwa Dr. Munyemana Sosthène wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko abarokotse biteguye gukomeza gusobanura amateka ashaririye banyuzemo n’iyo baba ari abakambwe, kugira ngo ukuri kujye ahabona.

Umutangabuhamya yasobanuriye urugereko rw’ubujurire mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa ko mu 1994 yari afite imyaka 14 y’amavuko kandi ko rimwe na rimwe yabaga muri Segiteri Tumba i Butare kwa nyirasenge, hafi y’urugo rwa Dr. Munyemana.

Yasobanuye ko mu gihe jenoside yatangiraga i Butare tariki ya 20 Mata, Interahamwe n’ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) zamufashe hamwe n’umuryango we n’abandi Batutsi, zibajyana hafi y’urugo rwa Pauline Nyiramasuhuko wari muri Guverinoma, ariko ku munsi wa gatatu, uyu mugore asaba ko “umwanda” wakurwa ku rugo rwe, bamwe bajyanwa kwicirwa mu mirima ya kawa, abagore n’abakobwa bafatwa ku ngufu.

Ati "Ubwo Pauline Nyiramasuhuko yabasabaga gukuraho umwanda, abandi batujyanye ku biro bya Perefegitura ya Butare. Twarahageze, abandi bagenda baza. Ni Abatutsi bahungaga. Twahamaze iminsi myinshi. Ubwo bamaraga gufata ku ngufu masenge, mushiki wanjye n’abandi babatwaranye, babajyanye ku biro bya Perefegitura, baricwa.”

Uyu mutangabuhamya yasosbanuriye urukiko ko we, murumuna we n’abandi bana bari mu kigero kimwe bacitse Interahamwe na Ex-FAR ku biro bya Perefegitura, ariko bageze imbere ya Hotel Faucon, umuvandimwe we aricwa, abasigaye bigira inama yo kunyura munsi y’iyi hoteli, bakomereza mu ishyamba rya Kabutare, baryihishamo, imvura y’amahindu na yo ibanyagira.

Ati “Imvura yari nyinshi kandi twari dushonje. Byari bigoye kubona inzira yo kunyuramo. Nakomeje kwihisha muri iryo shyamba muri iyo mvura yose. Naratunguwe, abavandimwe banjye bari bishwe, ntaho nari kunyura nsubira aho twavukiye kubera ko ahantu hose hari bariyeri.”

Yasobanuye ko mu ijoro, yafashe icyemezo cyo kuva mu ishyamba, agerageza kujya i Tumba kwa nyirasenge, “hafi yo kwa Munyemana Sosthène. Nagiyeyo nihisha. Ntibyari byoroshye kubera ko ahantu hose hari bariyeri. Bwari bwije kandi imvura yaragwaga, nagerageje kunyura mu ishyamba rya kaminuza no mu bishanga, zari inzira zigoye. Natekereje ko ninyura kuri bariyeri, bitanshobokera.”

Umutangabuhamya yavuze ko yageze i Tumba saa tatu za mu gitondo, agera kuri bariyeri iri hafi y’urugo rwa Dr. Munyemana, urwa nyirasenge no ku ishusho ya Bikira Mariya. Yasanze Abatutsi benshi bategetswe kwicara kuri iyo bariyeri, na we arahicara; we n’abandi bajyanwa mu biro bya segiteri, abagore n’abakobwa barasigara.

Ati “Munyemana Sosthène yaraje, afungura ibiro bya segiteri. Ariko bamwe mu bagore n’abakobwa, barimo masenge na mubyara wanjye bagumye hafi aho. Natwawe mu biro bya segiteri hamwe n’abagabo n’abasore, Munyemana Sosthène arabifunga, asubirana mu rugo n’Interahamwe. Navuga ko mo imbere twasanzemo abandi Batutsi.”

Yasobanuye ko nk’uko byagenze mu mujyi wa Butare, n’i Tumba yabonye Abatutsi benshi bahicirwa urw’agashinyaguro babanje kuzirikwa, ariko ko ku nshuro ya kabiri yabonye andi mahirwe yo gucika, anyura mu maguru y’Interahamwe ariruka, asiga abicanyi, ajya kwihisha mu ishyamba hafi y’umuhanda ujya ku Kanyaru.

Muri iryo shyamba, yahahuriye n’undi Mututsi wari ufite igikomere cy’ubuhiri yakubitswe mu mutwe, bumvikana ko bitewe n’uko Interahamwe ziri guhiga Abatutsi zifashishije imbwa, bagomba kuhava, bajya mu rugo rwa nyirasenge, bahasanga umugabo utarahigwaga, nk’uko yakomeje abivuga.

Uyu mutangabuhamya yabwiye urukiko ko uyu mugabo yabafunguriye umuryango bombi, bajya mu nzu, amuha amazi yo kunywa ariko ntiyayashobora kubera ko yari ashonje cyane kuko yari amaze iminsi atarya.

Yasobanuye ko umugabo basanze muri uru rugo yabahishe muri ‘plat-fond’ y’inzu, akajya abafasha uko ashoboye, anakora ibishoboka byose ku buryo Interahamwe zitababona. Ati “Yaraducungiraga, akanadufasha kujya hanze gufata akayaga. Twashoboye kuhava ubwo FPR yaje kutubohora.”

Muri gihe cya jenoside, abantu benshi mu muryango w’uyu mutangabuhamya barimo nyina, ba nyirasenge, mubyara we n’abandi barishwe. Yabwiye urukiko ko nyuma y’aya mateka, yisanze asa n’uri wenyine kuko yasigaranye mushiki we muto.

Ati “Nyuma ya jenoside, nisanze ndi njyenyine mu muryango, ndi kumwe na mushiki wanjye muto kuko nabuze bose. Nagize ubwoba bwo kurera umwana kubera ko nanjye nari nkiri muto. Sinashoboye gusubira ku ishuri, ku bw’ibyo niyemeje kurera mushiki wanjye muto kubera ko nagize amahirwe yo kumubona. Uyu munsi, ari hano, yarakuze. Yarashatse, afite abana babiri.”

Umutangabuhamya yagaragaje ko yatunguwe no kubona Dr. Munyemana yambura abantu ubuzima, nyamara yakabaye atanga ubuzima nk’umuganga. Yasobanuye ko mu gihe yamaze mu biro bya Segiteri Tumba, atigeze abona uyu muganga aha abari bafungiwemo ubuvuzi cyangwa ibiribwa.

Ni ubwa mbere uyu mutangabuhamya yatanze ubuhamya kuri dosiye ya Dr. Munyemana, bitandukanye n’abandi benshi bifashishijwe muri uru rubanza. Abanyamategeko b’ujurira bamubajije impamvu, asobanura ko ubu atuye mu Karere ka Gisagara, kandi abashaka abatangabuhamya bo bibanda ku batuye i Tumba n’abandi i Huye.

Yagize ati “Nta muntu wigeze aza kundeba nk’abo mu mujyi ngo ntange ubuhamya. Ariko dufite ubuhamya, kubera ko twanyuze muri byinshi, tunyura mu bitandukanye. No mu myaka 100, tuzaba tukibasha gutanga ubuhamya, tuvuga inkuru yacu n’ibyo twanyuzemo.”

Mu Ukuboza 2023, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwahamije Dr. Munyemana ibyaha bya jenoside, ibyibasiye inyokomuntu n’ubwinjiracyaha, rumukatira igifungo cy’imyaka 24 ariko we yasabaga kugirwa umwere. Urubanza rw’ubujurire rwatangiye tariki ya 16 Nzeri 2025, bikaba byitezwe ko ruzangira ku ya 24 Ukwakira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa