Norvege: Hafashwe umusekirite kuri Ambasade ya Amerika wavuganaga n’intasi z’u Burusiya na Iran
Yanditswe: Monday 25, Nov 2024

Inzego z’umutekano muri Norvege zatangaje ko umuzamu wakoreraga kuri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Norvege yatawe muri yombi akekwaho gukorera ubutasi ibihugu by’u Burusiya na Irani.
Polisi yavuze ko uyu mugabo, ufite ubwenegihugu bwa Norvege uri mu myaka 20, yafatiwe iwe ku wa Gatatu. Ku wa Kane, itariki 21 Ugushyingo 2024, urukiko rwemeje ko ashobora gufungwa ibyumweru bine bya mbere, icyumweru cya mbere agafungirwa mu kato, mu gihe abapolisi bakora iperereza.
Umwunganizi w’inzego z’umutekano za polisi (PST), Thomas Blom, yabwiye abanyamakuru ati: "Uyu mugabo ushinjwa yari umukozi, umusekirite, kuri Ambasade ya Amerika muri Oslo."
Blom yavuze ko uyu mugabo yemeye gufatanya kandi ari kuvugana n’abapolisi, akomeza avuga ko hafashwe ibikoresho byinshi by’ikoranabuhanga ashobora kuba yakoreshaga.
Kuvugana n’u Burusiya, Irani
Umwunganizi w’uyu mugabo, John Christian Elden, yavuze ko umukiriya we yavuganye n’abashinzwe iperereza mu Burusiya na Irani.
Elden yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ati: "Yisobanuye ku kuvugana kwe n’intasi z’Abarusiya na Irani ariko ntibisobanutse niba yari afite amakuru y’ibanga ku buryo byaba bivuze ko hashobora gukoreshwa amategeko agenga kurwanya ubutasi."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *