skol

Nta gihugu cyagera ku iterambere rirambye abagore bagipfa babyara – Dr Nsengiyumva

Yanditswe: Saturday 14, Feb 2026

featured-image

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko nta gihugu cyakwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye mu gihe abagore bagipfa bazize ibibazo bagize mu gihe cyo kubyara, ashimangira ko kurengera ubuzima bw’umubyeyi ari imwe mu nkingi z’iterambere nyaryo.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko nta gihugu cyakwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye mu gihe abagore bagipfa bazize ibibazo bagize mu gihe cyo kubyara, ashimangira ko kurengera ubuzima bw’umubyeyi ari imwe mu nkingi z’iterambere nyaryo.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu aho yitabiriye ibiganiro byibanze ku kwihutisha igabanuka ry’impfu z’ababyeyi bapfa babyara muri Afurika, byabere i Addis Ababa muri Ethiopia, byabimburiye Itangizwa ry’Inama ya 39 isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma byo mu Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Dr Nsengiyumva yagize ati: “Nta gihugu gishobora kwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye mu gihe abagore bagipfa batanga ubuzima. Kubaho k’umubyeyi nyuma yo kubyara ni kimwe mu bipimo bisobanutse byerekana imbaraga z’urwego rw’ubuzima, imikorere myiza ya serivisi za Leta n’agaciro igihugu giha abaturage bacyo.”

Ku wa Gatanu, tariki ya 13 Gashyantare, ni bwo Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yageze i Addis Ababa muri Ethiopia, aho ahagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, muri iyi Nama ya 39 isanzwe ya AU.

Iyi nama y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Gatandatu ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kwizera no Guharanira Kuboneka kw’Amazi mu buryo burambye no Gushyiraho Sisitemu Zinoze z’Isuku mu Kugera ku Ntego za Gahunda ya 2063.”

Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma baraganira ku kongera imbaraga mu gucunga neza umutungo w’amazi, kunoza serivisi z’isuku n’isukura, no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya 2063 igamije iterambere rirambye rya Afurika.

Biteganyijwe kandi ko iyi nama izagaruka ku bibazo by’amahoro n’umutekano, ivugururwa ry’inzego za AU, ndetse n’ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Hagati aho ariko Dr Nsengiyumva bitaganyijwe ko aza kwitabira Inama ya kabiri ihuza u Butaliyani na Afurika (Italy–Africa Summit). Iyo nama izasuzuma aho ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya Mattei (Mattei Plan) rigeze, gahunda igamije gushimangira ubufatanye bwa politiki n’ubukungu hagati y’u Butaliyani n’ibihugu bya Afurika hagamijwe iterambere rirambye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa