skol
fortebet

Nta kibazo Perezida Ruto abona mu kwakira ikigo cya Amerika cyita ku baketsweho Ebola

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Thursday 04, Jun 2026

Nta kibazo Perezida Ruto abona mu kwakira ikigo cya Amerika cyita ku baketsweho Ebola

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Kenya, Dr. William Samoei Ruto, yatangaje ko nta kibazo abona mu kwemerera Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubaka ikigo cy’abakekwaho Ebola muri iki gihugu.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu ruzinduko yagiriye muri Afurika y’Epfo.

Yavuze ko kuba Kenya yaremeye kwakira Abanyamerika bakekwaho Ebola nta kibazo kirimo nubwo abenshi harimo n’abenigihugu batemeranya n’icyo cyemezo.

Ati “Ndababwira nkomeje nta bwoba mfite ndetse mwese mbareba mu maso ko turi gukora ibintu bikwiye. Ntabwo byari kuba bikwiriye guhakanira Abanyamerika ku bijyanye no kubaka ikigo cy’abakekwaho Ebola. Iyo tubahakanira byari gutuma tugaragara ko nta bumuntu tugira.”

Amerika na Kenya bimaze iminsi mu biganiro bigamije ubufatanye mu gukumira icyorezo cya Ebola kiri gukwirakwira byihuse mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane mu Ntara ya Ituri no muri Uganda.

Amerika yari yagaragaje ko izubaka icyo kigo cyihariye mu birindiro bya gisirikare byayo biri muri Kenya mu Mujyi wa Nanyuki mu Ntara ya Laikipia.

Icyo kigo kizafashirizwamo Abanyamerika baba bakekwaho Ebola ikomeje kuvuza ubuhuha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.

Icyakora Urukiko Rukuru rwa Nairobi rwitambitse icyo cyemezo, kubera urubanza rwari rwakiriye, rw’umuryango utari uwa Leta wagaragaje ko gushyiraho ikigo cyita ku bakekwaho Ebola muri Kenya byaba binyuranyije n’amategeko.

Icyo gihe Urukiko rwanzuye ko Guverinoma ya Kenya itakwemerera iya Amerika urwo ribbonza rutaraburanishwa.

Uretse kuba Urukiko rwari rwabyitambitse kandi n’abaturage bakomeje gukora imyigaragambyo bamagana icyo cyifuzo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni imyigaragambyo bivugwa ko imaze kugwamo abantu babiri.

Leta ya Kenya yatangaje ko gahunda yo kubaka iki kigo muri Laikipia izakomeza nubwo urukiko rwitambitse ishingwa ryacyo.

Indege za Amerika zitwaye ibikoresho byo kwa muganga n’inzobere mu buvuzi zageze muri Kenya hagamijwe gukomeza iyi gahunda yo kwita ku Banyamerika baketsweho Ebola.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa