Nta muntu umukeneye, imivinyo ye ngiye kuyishyiriraho imisoro minini - Trump yifatiye ku gahanga Macron
Yanditswe: Tuesday 20, Jan 2026
Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko adakeneye mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron mu kanama kashyiriweho kongera kubaka Gaza, kuko ngo n’ubundi ari hafi kuva ku butegetsi.
Perezida Macron yafashe umwanzuro wo kutajya muri aka kanama Trump yise ‘Board of Peace’ ndetse kuri ubu katumiwemo na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya.
Perezida Trump yavuze ko n’ubundi Macron “nta muntu umukeneye kuko n’ubundi agiye kuva ku butegetsi vuba aha.”
Trump ariko yavuze ko azashyiraho umusoro ku mivinyo na champagne zo mu Bufaransa.
Ati “Nzashyiraho umusoro wa 200% ku mivinyo ye na champagne kandi azaza [muri board of peace]. Ariko ntabwo agomba kuyinjiramo.”
Trump kandi yashyize hanze ubutumwa bigaragara ko ari ubwo yandikiwe na Perezida Macron ku bibazo bitandukanye birimo ibyerekeye Iran, Greenland , Syria n’ahandi amusaba ko bahura bakaganira ndetse bakagira bimwe mu bikorwa bikomeye bafatanya gukora.
Gusa ntiyigeze yemeza niba ibyo Macron amusaba birimo no gusangirira i Paris azabyubahiriza.
Perezida wa Amerika Donald Trump yavuze ko adakeneye ko Macron w’u Bufaransa yinjira muri Board of Peace

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *