
Leta ya Nigeria yashyizeho amabwiriza mashya abuza abasirikare bayo kwijandika mu bikorwa birimo ubutinganyi, gusambanya inyamaswa, kwambara imyenda itajyanye n’igitsina cyabo (cross-dressing) n’ibindi byitwa ko binyuranyije n’amahame y’imyitwarire ya gisirikare.
Ibi byashyizwe mu ngingo ya 26 y’amategeko mashya agenga imyitwarire n’amasezerano y’abasirikare (Harmonised Armed Forces Terms and Conditions of Service) yashyizweho umukono na Perezida Bola Tinubu ku itariki ya 16 Ukuboza 2024.
Iyi nyandiko y’amabwiriza igaragaza ko “Umusirikare agomba kwirinda ibikorwa byose by’ubutinganyi, ubusambanyi n’inyamaswa, ndetse no kwinjira cyangwa gushyigikira ibikorwa by’abibumbiye mu matsinda y’abatinganyi (LGBTQIA2S+) harimo n’imyambarire idahuye n’igitsina (cross-dressing).”
Nanone, abasirikare babujijwe kwishushanya ku mubiri, imyitwarire idahwitse n’imirwano mu ruhame kimwe no kunywa ibisindisha bari ku murimo cyangwa batawurimo.
Aya mabwiriza kandi abuza abasirikare gukundana n’ababakuriye no kugirana imishyikirano y’urukundo n’abafasha b’abo bakorana.
Nanone abasirikare basabwe kubahiriza inshingano zose z’amategeko n’imyenda yabo birinda kwitabira ibikorwa by’amashyirahamwe y’ibanga cyangwa politiki ndetse n’ubucuruzi bwihariye.
Iyi nyandiko iragira iti: “Umusirikare agomba kwirinda kuba umunyamuryango w’amashyirahamwe y’ibanga cyangwa amashyaka ya politiki. Mu buryo nk’ubu, ntibemerewe no gukoresha ibikoresho bya Leta ku nyungu zabo bwite.”
Nubwo ibi byashyizweho ntabwo hagaragajwe ibihano byihariye bihabwa abazarenga ku mabwiriza mashya yashyizweho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *