skol

Nta nkunga izongera guhabwa Afurika: Ibyo wamenya kuri gahunda nshya ya Amerika y’uburyo igiye kubanira Isi

Yanditswe: Monday 08, Dec 2025

featured-image

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyizeho gahunda nshya y’uburyo igiye kujya ibana n’ibindi bihugu bitandukanye ku Isi aho nko muri Afurika itazongera gukora ibikorwa byo gutera inkunga ahubwo izajya igira imikoranire n’ibihugu bimwe na bimwe na byo bifite icyo biyungura.

Iyi gahunda yiswe National Security Strategy, igaragaza ko Amerika itazongera kwitwara nk’aho ariyo iyoboye Isi kuko biyitwara amafaranga menshi n’imbaraga, ahubwo muri iyi gahunda nshya igiye kujya yibanda mu biyifitiye inyungu nko guteza imbere ubukungu bwayo, guhangana n’ibihugu ifata nk’iby’abanzi hagamijwe kubungabunga umutekano wa Amerika n’ibindi.

Dore uko iyi gahunda ya Amerika iteganya gukorana n’ibihugu bitandukanye

U Bushinwa, igihugu giteye Amerika inkeke

Amerika igaragaza ko umuvuduko w’u Bushinwa mu kugirana imikoranire n’ibihugu bitandukanye ku Isi ari ikibazo giteye inkeke ndetse ko budahagaritswe bwarangira ari cyo gihugu gifatwa nk’ikiyoboye Isi.

Iyi gahunda iteganya ko Amerika itazatuma u Bushinwa buyirenga yaba mu bijyanye n’ikoranabuhanga, igisirikare no mu bucuruzi.

Amerika izakoresha imbaraga ifite mu gukumira ibihugu byose byo muri Amerika y’Amajyepfo kuba byagirana imikoranire n’u Bushinwa yaba mu bijyanye n’ubukungu cyangwa igisirikare.

Amerika ntizatuma u Bushinwa bwigarurira ikirwa cya Taiwan kuko cyabuha imbaraga mu bijyanye n’igisirikare zishobora kubangamira Amerika kuko Taiwan ari agace k’ingenzi cyane mu nyanja ya pacifique.

Amerika igaragaza ko ifatwa rya Taiwan rizafatwa nko kurenga umurongo utukura.

Nta gihugu kizagira imbaraga kurusha Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mugaba wa Amerika

Amerika ishaka kongera kugira umugabane wa Amerika yaba iy’epfo n’iya ruguru, ibice bifite imbaraga ndetse bitavogerwa n’imbaraga z’ibindi bihugu.

Amerika izafasha ibi bihugu mu bijyanye n’umutekano, ubukungu, kurwanya ibiyobyabwenge, gucunga abimukira no kubifasha mu bindi bibazo by’imbere muri byo.

Amerika kandi izashishikariza ibihugu byo muri Amerika y’Epfo kutagirana imikoranire cyangwa ubuhahirane n’ibihugu bihanganye na Amerika birimo u Bushinwa.

U Burayi bwacitse intege mu mboni za Amerika

Amerika igaragaza ko igiye kwikuraho umutwaro wo gukemura ibibazo byose by’Isi ahubwo igashishikariza ibihugu ubwabyo kwishakamo ibisubizo.

Amerika igaragaza ko ibihugu byo mu Burayi bikwiye kurekera kwishingikiriza ubufasha mu bya gisirikare Amerika yatangaga ahubwo bigatangira gushaka uburyo byakemura ibibazo bifite ubwabyo.
Iyi nyandiko isobanura ko u Burayi bufite ibibazo bikomeye kandi buri gusubira inyuma bitewe no kugabanuka k’umubare w’abana bavuka bituma bagira abantu benshi bashaje, abari mu kigero cyo gukora bakaba bacye.

Ibindi bibazo Amerika igaragaza mu Burayi ni umubare munini w’abimukira, no kugendera ku mategeko aremereye y’imiryango mpuzamahanga atuma ibihugu bitabasha kwifatira imyanzuro.

Iyi gahunda igaragaza ko Amerika izagirana imikoranire ni ibihugu ukwabyo aho kuba gukorana n’u Burayi muri rusange ndetse izakomeza kugirana umubano mwiza n’umuryango wa NATO inacunga ko udakomeza kwagura ibikorwa byawo mu buryo bwateza Amerika ibibazo.

Nta nkunga Amerika izongera guha Afurika

Amerika yagaragaje ko nta nkunga izongera gutanga muri Afurika ahubwo igiye kujya igirana imikoranire n’ibihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika nabyo biyifitiye inyungu.

Ni kuvuga ko Amerika izahitamo ibihugu bimwe na bimwe ikorana nabyo mu bijyanye n’ubucuruzi, ingufu n’amabuye y’agaciro, ariko izanakora nabyo hagamijwe guhangana n’u Bushinwa bukomeje kwagura imikoranire yabwo kuri uyu mugabane.

Icyakora Amerika igaragaza ko izakomeza kugira uruhare mu gukemura ibibazo biri muri Afurika birimo iby’intambara n’amakimbirane nk’ari hagati ya RDC n’u Rwanda, ikibazo cya Sudani n’ibindi, ariko ivuga mu gukemura ibyo bibazo nta kohereza igisirikare cyangwa gufasha ibihugu kwiyubaka nyuma y’intambara bizabaho ahubwo izakoresha uburyo bwo kumvikanisha impande zihanganye.

Mu bihugu by’Abarabu ho Amerika igaragaza ko nta mikoranire cyane igikeneyeyo kuko isigaye yihagije mu bijyanye n’ibikomoka kuri peteroli na Iran yasaga nkiteje inkeke yaciwe imbaraga.

Aziya ho niho Amerika ibona igomba gushyira imbaraga nyinshi cyane cyane mu bijyanye n’ubucuruzi kuko ariho u Bushinwa buherereye, igihugu kiyihangayikishije.

Igaragaza ko izashyira imbaraga mu gutuma Amerika iba iyoboye mu ikoranabuhanga n’igisirikare, ishyire imbaraga mu kugirana umubano mwiza n’ibihugu byo muri Aziya bikomeye birimo u Buhinde, Korea y’Epfo, u Buyapani n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa