skol

Ntabwo bagambiriye kugonga abapolisi- ACP Rutikanga ku mpanuka zakozwe n’abarimo DJ Toxxyk

Yanditswe: Saturday 03, Jan 2026

featured-image

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ku mpanuka zimaze iminsi ziba zikagwamo abapolisi, yemeza ko abazikoze batabaga bafite umutima wo kubagonga.

Yabigarutseho kuri uyu wa 3 Mutarama 2026, ubwo yaganiraga na TV1.

Umunyamakuru Mutabaruka yabajije ACP Rutikanga niba mu mpanuka zimaze iminsi ziba zikagwamo abapolisi, byarakozwe ku bushake.

ACP Rutikanga yasobanuye ko urebye uburyo izo mpanuka zagiye ziba, ntaho bigaragara ko abazikoze bari bagambiriye kugonga abapolisi cyangwa ngo babe bahagaze nabi mu muhanda.

Ati “Ni ibintu byabaye ariko bagashaka kubigira nk’aho ari impamvu imwe, ariko uburyo zagiye zibamo ntabwo byabaye kuko aba bantu bari bagambiriye kugonga abapolisi, nta kugambirira byari bihari nta nubwo ari no gutinyuka.”

Yavuze ku mpanuka yakozwe na DJ Toxxyk yabereye ahazwi nka Payage ikagwamo umupolisi, avuga ko uburyo yabayemo nta kugambirira kugirira nabi umupolisi kwari kurimo.

Ati “Impanuka ya mbere y’uriya musore yabereye Payage, uburyo yabaye n’aho umupolisi yari ahagaze ntabwo ari uko yari ahagaze nabi n’aho yari ari ntiyari mu gisate cy’umuhanda undi yari arimo. Ni imodoka yamunaniye, igenda kandi mu buryo yagiye ntiyari ayiyoboye, yagiye ubona atazi ibyo arimo cyangwa ubona byamunaniye.”

Polisi yaje gufata Dj Toxxyk, ndetse afungiwe kuri Stasiyo ya Polisi ya Remera.

ACP Rutikanga kandi yagaragaje ko indi mpanuka yaguyemo umupolisi iheruka kubera mu Karere ka Kayonza, ari ibintu bishobora kuba no ku wundi muntu uwo ari we wese.

Ati “Iya kabiri, uburyo yabaye byari kuba no ku wundi uwo ari we wese, umupolisi yambutse umuhanda, aciye inyuma y’imodoka ahura na moto ica mu kindi gisate. Na we ntiwavuga ngo yari abigambiriye kuko n’uwagonze na we ararwaye n’ubu ari mu bitaro. Yarakomeretse cyane. Ntabwo rero yagambirira kwica umupolisi ngo na we agambirire kwihitana.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa