skol

Ntabwo ninjira iwanjye nka Minisitiri, ninjira nk’umugore, nka mama w’abana- Uwimana Consolée

Yanditswe: Sunday 06, Jul 2025

featured-image

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yatangaje ko guhuza inshingano z’akazi n’iz’urugo ari ibintu byoroshye mu gihe uzikora yahaye umwanya ikigezweho kandi akacyubahiriza neza.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA hizihizwa ku nshuro ya 31 Umunsi wo Kwibohora.

Yabajijwe uko ahuza inshingano nka Minisitiri, no kuba umubyeyi mu rugo, avuga ko ari ibintu byoroshye kuko iyo ari mu rugo aba ari umugore n’umubyeyi muri rusange.

Ati “Inshingano z’ubuyobozi ni inshingano ziba zitoroshye ariko zishoboka cyane iyo umuntu atekanye mu muryango. Bisaba rero ko uhuza izi nshingano zombi. Abagore b’u Rwanda bo by’umwihariko twatojwe kenshi kumenya guhuza inshingano, ukaba umuyobozi, ukaba umugore ukaba n’umubyeyi.”

Minisitiri Uwimana yahamije ko agera mu rugo mu ishusho y’umugore cyangwa umubyeyi aho kuhagera nka Minisitiri.

Ati “Ndi Minisitiri ariko ntibituma ntaba umugore. Ntabwo ninjira iwanjye nka Minisitiri, ninjira iwanjye nk’umugore, ninjira iwanjye nka mama w’abana. Mu rugo rero mba ndi umugore, mba ndi na mama w’abana. Kugira ngo bikunde ugomba gukora inshingano neza, mu nshingano ukaba Minisitiri, mu rugo ukaba umugore, ukaba mama w’abana.”

Minisitiri Uwimana yavuze ko kuba ari muri izi nshingano ari mukuru bimufasha cyane kuko umwana we muto afite imyaka 25 ndetse inshingano zo mu rugo nk’umugore zatangiye kugabanyuka.

Yahamije ko mu gihe umugore ukiri muto agiye mu nshingano z’akazi afite abana bato bisaba kubiha umwanya ukamenya uko ukurikirana imibereho y’abana mu rugo.

Ati “Nari nararahiye ko nta muntu uzaza kwigisha amasomo y’inyongera (cours du soir) iwanjye. Naravugaga ngo ntabwo ndi umuswa wananirwa gutoza abana banjye amasomo yo mu mashuri abanza n’ayisumbuye.”

Yahamije ko kuva abana be n’abo yareraga biga mu mashuri y’inshuke kugeza bageze nibura mu wa kabiri w’abanza yabaga abari hafi mu gihe bari gukora umukoro w’imuhira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa