skol

Ntaho ngiye tuzagumana - Ndikuriyo wa CNDD-FDD yaciye amarenga

Yanditswe: Sunday 25, Jan 2026

featured-image

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi rya CNDD-FDD, Ndikuriyo Révérien, yabwiye abarwanashyaka ko mu gihe bitegura gutora umunyamabanga mushya, azakomeza kuba ari kumwe n’ishyaka kabone n’aho atakongera gutorwa, ibintu bica amarenga ku mwuka mubi uri hagati ye na Perezida Evariste Ndayishimiye.

Yabigarutseho mu masengesho yo gushima yateguwe n’ishyaka rye rya CNDD-FDD.

CNDD-FDD iri kwitegura gutora Umunyamanganga Mukuru mushya n’abandi bayobozi bawo bazayobora imyaka itanu iri imbere guhera mu mwaka wa 2026 kugera 2031.

Ndikuriyo yatangiye kuyobora CNDD-FDD guhera mu 2021 kugeza muri Mutarama 2026.

Uyu muyobozi yasabye abazatorwa kuzakomereza aho bari bagejeje ariko yizeza abanyamuryango ko ntaho agiye nubwo ataba ari ku buyobozi runaka.

Ati “Ntaho ngiye tuzagumana n’ubwo ntaba nkiri mu nzego..."

Nubwo bimeze bityo hashize iminsi havugwa ihangana hagati ya Perezida Ndayishimiye Evariste na Révérien Ndikuriyo, ryaturutse ku kutumvikana ku mukandida uzahagararira iri shyaka mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu 2027.

Amatora agiye kuba kuri uyu wa 25 Mutarama 2025, ashobora gusiga mu buyobozi bwa CNDD-FDD hahindutse byinshi hashingiwe no ku mwuka mubi umaze iminsi hagati ya Ndayishimiye na Ndikuriyo.

Amakuru yemeza ko Ndikuriyo amaze igihe akorera ubukangurambaga imbere muri CNDD-FDD bumufasha kwigarurira imitima y’abanyamuryango baryo, cyane cyane abavuga rikumvikana.

Mu ntwaro zifashishwa n’abatemera imiyoborere ya Ndayishimiye harimo kuba ubukungu bw’igihugu bukomeje gusubira inyuma kuva mu 2022, n’icyemezo yafashe cyo kohereza ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zikandagazwa na AFC/M23.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa