skol

Nyabihu: Abubatse Umudugudu wa Bikingi barishyuza ay’amezi atandatu

Yanditswe: Tuesday 20, Jan 2026

featured-image

Abaturage bubatse inzu z’abatishoboye mu Mudugudu wa Bikingi, uherereye mu Murenge wa Bigogwe, Akagari ka Kijote, mu Karere ka Nyabihu, baravuga ko bamaze amezi atandatu badahembwa amafaranga bakoreye, ibintu bavuga ko byabagizeho ingaruka zikomeye mu mibereho yabo.

Abo baturage bavuga ko bakoze imirimo yo kubaka izo nzu mu kwezi kwa Nyakanga 2025, ariko kugeza ubu bakaba batarabona umushahara wabo, bifuza ko ubuyobozi bwabafasha kubona ibirarane byabo.

Umwe muri bo wahawe izina Nsengimana Gilbert yagize ati: “Twakoze iminsi myinshi, dutunda ibikoresho, twubaka izo nzu z’abatishoboye, ariko hashize amezi atandatu nta faranga na rimwe turabona. Ubu dufite ubukene, abana bajya ku ishuri nta bikoresho, bamwe banabuze amafaranga y’ishuri.”

Kankundiye Josephine na we wahawe izina, avuga ko kutishyurwa byagize ingaruka no ku mibanire yo mu miryango, aho amakimbirane akururwa no kuba bikekwa ko amafaranga bahembwa bayanywera.

Yagize ati: “Mu rugo havutse amakimbirane kuko twafashe amadeni muri za butike twizeye ko tuzahembwa, none baratwishyuza. Hari n’ubwo tugenda dukwepa abo twafatiye ibintu nk’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku nk’isabune n’ibindi”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe, Nsengimana Jean Claude, yemera ko iki kibazo cyamenyekanye, avuga ko hari igikorwa cyo kwishyura kiri gutegurwa muri iki cyumweru.

Yagize ati: “Ni byo koko twamaze kumenya ikibazo cy’abo baturage. Hari amafaranga yasigaye ku yagombaga guhembwa rwiyemezamirimo wubatse izo nzu, kuko twirinze kumwishyura yose tutaramenya ko abakozi bose bahawe amafaranga yabo.

Iki ni ikibazo kigiye kubonerwa umuti vuba, abubatse bazagera ku Murenge wa Bigogwe kugira ngo bahabwe amafaranga yabo.”

Abaturage bo basaba ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu n’izindi nzego bireba ko iki kibazo cyakwihutishwa gukemurwa, bakishyurwa amafaranga yabo bakoreye, kugira ngo babashe gukemura ibibazo byabo by’ubuzima bwa buri munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa