skol
fortebet

Nyabihu: Hakoreshejwe arenga miliyoni 200 Frw mu gusana ibiraro n’amateme byangijwe n’ibiza

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Wednesday 28, Jan 2026

Nyabihu: Hakoreshejwe arenga miliyoni 200 Frw mu gusana ibiraro n'amateme byangijwe n'ibiza

Sponsored Ad

skol

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bwatangaje ko ibiza byibasiye aka karere muri Gicurasi 2023 byangije ibiraro n’amateme 58, ariko uyu munsi byose byamaze gusanwa hakoreshejwe 206.204.178 Frw.

Ibi biraro n’amateme birimo ibinini byasanwe ku ngengo y’imari ya 2025/26 birimo icya Nyamutera cyo ku muhanda wa Kadahenda - Nyakiriba, ikiraro cya Gasiza, icya Mubayu, n’icya Bihe na Gabiro.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habanabakize Jean Claude, yavuze ko ibi biraro byose byasanywe.

Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 26 Mutarama 2026.

Ati “Ibiraro binini byari byarangijwe n’ibiza byibasiye aka karere birimo icya Nyamutera, Cyangoga, Gasiza n’ibindi byasanwe hakoreshejwe ingengo y’imari, ibindi hiyambazwa imiganda y’abaturage, dore ko ibyageraga kuri 58 byari byarangiritse.”

Yakomeje avuga ko muri iyi mirimo hakoreshejwe 206.204.178 Frw

Ibiza byibasiye aka karere ka Nyabihu muri Gicurasi 2023 byatwaye ubuzima bw’abaturage 21, ndetse batatu muri bo imibiri yabo ntiyigeze ibasha kuboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Visi Meya avuga ko imirenge y’aka Karere yari yaragize ikibazo cy’ubuhahirane kubera ikibazo cy’ibiraro n’amateme byari byarangiritse ari nayo mpamvu babishyize mu byihutirwa ndetse bigahita bikemurwa, n’abaturage babyishimiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa