Abagore bo mu Murenge wa Rambura batangaje ko ikibazo cy’ubuharike kibugarije kuko bituma abagabo basahura imitungo y’urugo bakayijyana ku bagore bato.
Umwe mu baganiriye na TV1 yavuze ko umugabo we yamuharitse afite uruhinja rw’amezi umunani.
Ati “Guharikwa ufite abana umutungo wawe ukabona arawujyanye, niba wakuye ibirayi nta mafaranga ubika.”
Undi mugore bigaragara ko akuze yavuze ati “waba ufite umugore afite abana batanu ukajya gushaka undi, ukagira se ngo uzamuhahira? Si ukugira ngo abone ukuntu azabona imbehe ebyiri? Ni ubusambo.”
Aba bagore bahamya ko muri uyu murenge ngo iyo umugabo afite umugore umwe usanga bagenzi be bamukwena bigatuma ashaka abanda.
Abagabo na bo bemeza ko guharika bivunanye kuko umugabo “araruha.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rambura, Ngandu Marcel yatangaje ko iki kibazo atari rusange ku bagabo bose.
Ati “Hari ingamba zihari mu buryo butandukanye, turakomeza gukangurira inshuti z’umuryango kugira ngo bajye baganiriza ingo zifite amakimbirane”
Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryemera ugushyingirwa hagati y’umugabo umwe n’umugabo umwe. Gusa mu byerekeye imyemerere hari aho bemerera abagabo kugira abagore bane mu gihe ashoboye kubona ibikenewe byose kuri izo ngo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *