Nyabihu: Umuhanda Bigogwe– Arusha wahinduye ubuzima bw’abahinzi n’aborozi
Yanditswe: Thursday 29, Jan 2026
Abaturage bo mu nzuri za Gishwati, mu Murenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu, bavuga ko bishimira umuhanda wa kaburimbo Bigogwe–Arusha wabazaniye impinduka zikomeye mu mibereho yabo, by’umwihariko mu bworozi, ubuhinzi n’ingendo za buri munsi.
Niyonzima Jean de Dieu, umworozi wo mu nzuri za Gishwati, avuga ko mbere y’uko uyu muhanda wubakwa, kugurisha amata byari ingorabahizi, kuko nta buryo yageraga ku bantu benshi bumvaga bayakeneye, kandi bayatangaga ku giciro gito cyane bikabateza igihombo.
Yagize ati: “Twagiraga amata tukabura uko tuyageza ku isoko. Imodoka ntizageraga hano, bigatuma tugurisha litiro ku mafaranga 100. Nyuma yo kubakirwa umuhanda wa kaburimbo, abaguzi baradusanga, ubu litiro igurishwa amafaranga 400.”
Akomeza agira agira ati: “Byatumye tugira icyizere cyo kwagura ubworozi, uwari ufite inka imwe nyuma y’umwaka uyu muhanda wubatswe yamaze kongeramo indi imwe nibura kuko twabonye ko uyu muhanda uzatuma umusaruro wacu ubona abaguzi.”
Abahinzi bo muri aka gace na bo bavuga ko umuhanda watumye umusaruro wabo cyane cyane ibirayi, bavuga ko batagihendwa.
Mukamana Claudine, umuhinzi w’ibirayi muri santere ya Arusha, yagize ati: “Mbere twasaruraga ibirayi tukabigumisha mu rugo kubera kubura abaguzi. Ubu imodoka ziva Rubavu na Kigali ziza hano, zimwe zikagera no mu mirima. Ibirayi biragurwa ku giciro cyiza, kandi ntitukigira igihombo.”
Abaturage bawukoresha mu ngendo za buri munsi bavuga ko watumye ingendo zoroha kandi zigabanyuka mu giciro.
Habimana Eric, umuturage wo muri aka gace, avuga ko impinduka zigaragara buri wese azibona.
Yagize ati: “Mbere moto kuva hano Arusha ujya kuri Kaburimbo mu Bigogwe, twayigendagaho ku giciro kiri hejuru kubera umuhanda mubi. Ubu igiciro cyaragabanyutse, kandi bigenda neza. Kuri ubu iyo hari umurwayi, imbangukiragutabara igera hano vuba, bitandukanye na mbere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, avuga ko umuhanda Bigogwe–Arusha wari umushinga w’ingenzi mu iterambere ry’Akarere.
Yagize ati: “Uyu muhanda wari ukenewe cyane kuko uhuza abaturage n’amasoko, worohereza ubwikorezi n’itumanaho, kandi ugira uruhare mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi. Turashimira ubuyobozi bw’u Rwanda bwakomeje gushyira imbere ibikorwa remezo bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage.”
Yakomeje asaba abaturage kubungabunga uyu muhanda, kuwitaho no kuwubyaza umusaruro mu bikorwa bibateza imbere, agaragaza ko ibikorwa remezo bifite agaciro iyo abaturage babigizemo uruhare.
Umuhanda Bigogwe–Arusha ugaragazwa n’abaturage n’ubuyobozi nk’urufunguzo rw’iterambere, wagaruye icyizere mu bukungu bw’Akarere ka Nyabihu no mu mibereho rusange y’abakorera ubushabitsi mu nzuri za Gishwati.
Igiciro kuri moto kuri ubu uva mu Gishwati cyaragabanyutse



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *