skol

Nyabihu: Umukobwa w’imyaka 29 yasanzwe yapfuye aziritswe igitambaro mu maso

Yanditswe: Monday 23, Jun 2025

featured-image

Nyirazaninka Olive w’imyaka 29 wo mu Karere ka Nyabihu yasanzwe mu i santere y’ahitwa mu Rusisiro rwa Cyenda, yapfuye aziritse igitambaro mu maso.

Ibi byabereye mu Murenge wa wa Bigogwe, Akagari ka Basumba ho mu Mudugudu wa Ngando, mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere, tariki 23 Kamena 2025, .

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Nyirazaninka yakomokaga mu Mudugudu wa Kageri, Akagari ka Bukinanyana ho mu Murenge wa Jenda, ndetse abarinzi b’iyi santere ari bo basanze yishwe aziritswe igitambaro mu maso.

Nyirazaninka yageze muri iyi santere mu mpera za 2024, aje gucuruza akabari, ariko akodesha n’indi nzu yo guturamo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe, Nsengimana Jean Claude, yahamirije IGIHE aya makuru.

Ati “Umurambo wabonwe mu ma saha y’ijoro duhita duhamagaza inzego zishinzwe umutekano. Hari abafashwe bari gukorwaho iperereza.”

Gitifu Nsengimana yasabye abaturage kwirindira umutekano, buri wese akaba ijisho ry’umuturanyi.

Yemeje kandi ko abafashwe barimo gukurikiranwa na RIB yo ku rwego rw’Akarere ari na yo yabataye muri yombi.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Kigo nderabuzima cya Bigogwe, mbere y’uko ushyingurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa