skol

Nyabugogo: Imbangukiragutabara yatabaye uwari watangiye gushakirwa isanduku yo gushyingurwamo

Yanditswe: Thursday 16, Apr 2026

featured-image

Imodoka y’Imbangukiragutabara yatabaye umugabo wari umaze kugwa igihumure mu isoko ry’abahoze ari iry’abazunguzayi riherereye mu Kagari k’Akabahizi mu Murenge wa Giteka mu Karere ka Nyarugenge.

Ibi byabereye muri iri soko ry’abahoze ari abazunguzayi riherereye Nyabugogo, ahagana saa Sita z’amanywa yo ku wa Gatatu tariki ya 15 Mata 2026.

Amakuru dukesha UKWELITIMES avugako, uyu mugabo ukorera ubucuruzi muri iryo soko yafatiwe mu nzira n’indwa itaramenyekana ariko ageze mu isoko ahita agwa igihumura atangira gicira ifuro no kuva amaraso.

Bavuga ko ubwo yafatwagwa n’iyo ndwara bamwe bagize ngo yasinze ariko nyuma baza kubwirwa ko hari indwara ijya imufata imutunguye agata ubwenge.

Uyu mugabo akimara kugwa igihumure, bamwe mu bakorera muri iri soko bahise bahamagaza imbangukiragutabara ndetse abandi bahita batangiza guteranya amafaranga yo kumugurira isanduku yo kumushyinguramo bitewe n’uko babonaga atagihumeka.

Biziyaremye Aime yagize ati “ Ari kuza aha abantu bavugaga ngo yasinze kubera ko yagendaga ameze nk’uwenda kugwa hasi noneho bakamuhunga abamubonye bose, nyuma nibwo babonye yikubita hasi abura umwuka abantu bose bahita bahurura.”

Yakomeje avuga ko batazi indwara uwo mugabo yari arwaye uretse ko hari bamwe mu bacuruzanya nawe bavuze ko arwaye diabete ndetse yageze ku rwego rwo hejuru.

Undi mugore wanze ko amazina ye atangazwa, we yavuze ko hari bamwe mu bacuruzi bari batangiye guteranya amafaranga yo kumugurira isanduku bazamushyinguramo kubera ko batari bafite icyizere cy’uko ari bwongere kuba muzima.

Ati “ Hano abantu barafashanya cyane yaba mu byago no mu birori niyo mpamvu bamwe bari batangiye kuvuga ngo turebe uko twakotiza tukagura isanduku kuko bumvaga ko yarangiye bitewe n’uko yari ameze.”

Nyuma y’aho iyi mbangukiragutabara igereye muri iri soko i Nyabugogo, abaganga bari bayirimo bahise batera serumu uwo mugabo ko habura gato yitabe Imana k’ubw’amahirwe yongera kugarura agatege.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa