Nyagatare: Abacuruza inyama babangamiwe no kutagira imiyoboro itwara amazi mabi
Yanditswe: Friday 30, Jan 2026
Abafite inzu zicururizwamo inyama mu isoko rya Nyagatare bavuga ko babangamiwe n’umwanda uterwa n’amazi ava aho bakorera atarateganyirijwe inzira ziyasohora mu isoko bagasaba ko hakorwa imiferege y’amazi.
Abo bacuruzi bavuga ko bamaze igihe bagaragaza iki kibazo kuko bibangamira ubucuruzi bwabo.
Murengezi Elias yagize ati: “Iki gice cy’isoko dukoreramo ntabwo cyubatswe ngo gishyirwemo imiyoboro ifite ubushobozi bwo gutwara amazi, ahantu hacururizwa inyama iyo hatitaweho hagira n’umwanda kuko amaraso ava mu nyama adusaba gusuka amazi aho zicururizwa. Ayo mazi ni yo abura aho asohokera ugasanga hari igihe aretse imbere ya hano dukorera.”
Akomeza agira ati: “Aya mazi akenshi iyo adahise akurwaho atera umunuko bikatubangamira bikabangamira n’abaguzi ndetse n’abakorera muri iri soko. Turasaba ko hakorwa ibishoboka hakorwa imiyoboro yagutse isohora amazi, yaba ava mu nzu zicuruza inyama n’igihe imvura iguye amazi ntakomeze kureka imbere y’aho dukorera rimwe na rimwe akadusangano imbere.”
Alphonse Manirakiza na we yagize ati: “Tubangamiwe no gukora turwana b’amazi asohoka mu nzu zicuruza inyama, mu gihe ubundi hakabaye harashyizwe imiyoboro isohora aya mazi. Noneho ni twe tubihanirwa aho duhora ducibwa amafaranga iyo basanze hari ayaharetse ukaba wahugiye mu kwakira abakiliya. Harimo imvune ubuyobozi burebe icyo bwadufasha imiyoboro itunganywe.”
Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko iki kibazo bwakimenye ndetse hari itsinda ryashyizweho kugirango rikore ubugenzuzi, hagaragazwe icyakorwa n’icyo bisaba.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague yagize ati: “Ni byo, iki kibazo turrakizi. Si aho bacururiza inyama gusa kuko ubwo twasuraga ririya soko turi kumwe n’Abadepite mu minsi ishize, barabitugaragarije. Hari rero itsinda twashyizeho kugira ngo rikurikirane uko bimeze hanyuma nibaduha raporo tuzayishingiraho tureba igikwiye gukorwa.”
Ubuyobozi bw’Akarere busaba abakorera muri izo nzu zicuruza inyama gukomeza kwita ku isuku mu buryo busanzwe, mu gihe hagitegerejwe igisubizo kirambye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *