skol

Nyagatare: Abashinwa bagiye kubaka inganda eshatu zirimo urukora transformateur

Yanditswe: Wednesday 25, Mar 2026

featured-image

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buratangaza ko abashoramari b’Abashinwa bagiye gushora imari muri aka karere mu bikorwa bitandukanye birimo kubaka inganda eshatu zirimo ebyiri zikora ibikoresho by’amashanyarazi ndetse n’urukora ifumbire mu mase y’inka.

Tariki ya 11 Werurwe ni bwo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa yakiriye mu biro bye abashoramari b’Abashinwa bari bagoye muri iyi ntara kureba amahirwe y’ishoramari ahari kugira ngo barebe uko bayabyaza umusaruro.

Nyuma y’ibiganiro bagiranye bahise bakomereza mu Karere ka Nyagatare berekwa amahirwe y’ishoramari ahari ndetse bagira na bimwe bashima bemera guhita bashoramo imari.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yabwiye IGIHE ko mu by’ingenzi bashimye baniyemeje gushoramo imari harimo kubaka inganda zikora ibikoresho by’amashanyarazi ndetse no kubaka uruganda rukora ifumbire mu mase avangwa n’ibindi bintu.

Ati “Uruganda rwa mbere ruzubakwa ni urw’ifumbire y’imborera ariko bakora mu mase bavanze n’ibindi bintu, urundi ruganda ni urukora ibikoresho by’amashanyarazi harimo transformateur, n’urundi ruzakora insinga n’ibindi bikoresho byose bijyanye n’amashanyarazi.”

Yavuze ko aba bashoramari bifuza gushora mu buhinzi bakajya bahinga bakanabigeza ku isoko ibyo bahinze.

Meya Kakooza yavuze ko uruganda ruzakora transformateur, umushoramari wiyemeje kurushinga we yahise aniyemeza kurutangiza vuba cyane mu gihe abandi basubiye iwabo kugira ngo babanze baganire na bagenzi babo barebe ko hari ibyo bemeranywaho babone gutangira.

Yavuze ko urwo ruganda ruzakora transformateur bamaze kwemerera nyirarwo hegitari imwe y’ubutaka ari na yo yashakaga mu cyanya cyahariwe inganda.

Ubu yasubiye iwabo kugira ngo ajye kwitegura neza akazagaruka muri Mata aje gutangira kurwubaka bitarenze muri Kanama.

Uyu muyobozi yavuze ko mu cyanya cy’inganda cya Rutaraka hari n’abandi bashoramari bari kuhubaka inganda zitandukanye harimo urwa chia seeds n’uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo, hari abagiye kubaka uruganda rutunganya kawunga n’abandi benshi bari mu nzira.

Meya Kakooza yavuze ko bafite icyanya cyahariwe inganda cya hegitari 256 kirimo ibikorwaremezo by’amazi n’umuriro bakaba bagiye gushyiramo n’imihanda mu rwego rwo korohereza abifuza kuhashora imari. Yavuze ko biteguye kuborohereza kugira ngo bashinge inganda nyinshi muri aka Karere.

Abashinwa bakomeje gushora imari mu Rwanda, aho mu 2024 , mu Bushinwa havuye ishoramari rya miliyoni 108,6 $.

Abayobozi b’Intara y’Iburasirazuba baganiriye n’Abashinwa bashaka gushora inganda mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa