Nyagatare: Aborozi bagowe n’itumbagira ry’igiciro cy’ibiryo by’amatungo
Yanditswe: Wednesday 21, Jan 2026
Abasenateri bari gusura ibikorwa by’ubworosi mu Karere ka Nyagatare, bagaragarijwe imbogamizi zikizituye iterambere ry’ubworozi bahereye ku buke bw’ibikorwa remezo by’ibiryo by’amatungo, biri mu bituma igiciro kirushaho gutumbagira.
Guhera muri Kamena 2025 kugeza uyu munsi, aborozi n’abacuruzi b’ibiryo by’amatungo bavuze koumufuka w’ibiryo by’inkoko wiyongereyeho amafaranga y’u Rwanda 7.000, ibiryo by’ingurube hiyongeraho 6.000 Frw mu gihe ku biryo by’inka hiyongereyeho ibihumbi 4.000 Frw ku mufuka.
Ku wa Kabiri, ni bwo rimwe mu matsinda y’Abasenateri ryasuye Akarere ka Nyagatare, ari na ko harebwa uko Politiki z’Igihugu zikomeza kubashyigikira mu iterambere ryabo, aho bagaragarijwe ko igiciro cy’ibiryo by’amatungo n’imiti yayo gikomeje gutumbagira bikabangimira ubworozi muri rusange.
Mu Murenge wa Karangazi w’Akarere ka Nyagatare, Abasenateri basobanuriwe uburyo bwo kugaburira amatungo ubwatsi bwizewe kandi bwongera umukamo, ariko bashimangira ko hakiri imbogamizi z’ibikorwa remezo.
Abiyingoma Livingstoni yagize ati: “Nyuma y’amahugurwa nahawe bashyizwe mu bikorwa ibyo nihishijwe bituma nunguka aho natangiye nta nka mfite nyamara uyu munsi nkaba ndi umwe mu borozi b’icyitegererezo. Ibi byaturutse kugukoresha ubwatsi bufite amavitamini akenewe ku matungo yanjye kandi nabaye uwa mbere mu guhinga ubwatsi buzifite.”
Yakomeje avuga ko indi mbogamizi bagira mu Karere ka Nyagatare ari iyo kuragira amazi ahagije yo kuhira amatungo, no kuba ingufu bakoresha mu gutunganya ibiryo by’amatungo ari izikoresha mazutu bikabahenda.
Yavuze kandi ko bafite n’ikibazo cyo kugeza umukamo ku isoko kubera umuhanda udarunganyijwe.
Umuhoza Charlotte umuvuzi w’amatungo akaba acuruza ibiryo n’imiti by’amatungo i Rwimiyaga yagaragaje ko igiciro cy’ibiryo by’amatungo gikomeje gutumbagira, bikaba bigira ingaruka ku bworozi.
Ati: “Kugeza ubu igiciro cy’ibiryo by’amarungo kiri kuzamuka cyane, ibi bituma aborozi bacika intege ugasanga umuntu wari butware umufuka ahisemo gutwara igice. Nk’ubu kuva mbere y’ukwezi kwa Kamena umufuka w’ibiryo by’inkoko wiyongereyeho ibihumbi 7 Frw, ibiryo by’ingurube hiyongeraho ibihumbi 6 Frw mu gihe ku biryo by’inka naho hiyongereyeho ibihumbi 4 Frw.”
Senateri Gasana Alfred yavuze ko nyuma yo gusura abaturage hazakorwa ubuvugizi hakagaragazwa uko ubworozi buhagaze mu gihugu n’inzitizi bugifite bityo Leta igakomeza kureba icyakorwa kugira ngo ubworozi burusheho kugirira umumaro ababukora.
Ati: “Turagenzwa no kureba uko ubworozi buhagaze n’imbogamizi ziburimo. Tuje gutega amatwi abaturage batubwire uko babona ibiryo by’amatungo. Ese hariho babikura kuburyo butabagora? Ese iyo ibiryo by’amatungo bibonetse bwo ababasha kubigura? Bifuza ko Leta yafasha iki mu gukemura ikibazo? Ibi byose tuzasoza ingendo turimo tubifiteho amakuru ahagije kuko nubu twatangiye kugira ibyo tumenya kuri iki kibazo.”
Imirenge yasuwe n’Abasenateri harimo Karangazi na Nyagatare ikaba ari na yo Mirenge iri imbere mu kugira aborozi benshi mu Karere ka Nyagatare, ikaba ari na yo iza ku isonga mu gutanga umukamo utubutse.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *