Nyagatare: I Ntoma babangamiwe na 50.000 Frw bacibwa yo kubaka Akagari
Yanditswe: Friday 16, Jan 2026
Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Ntoma, Umurenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko amafaranga bakwa yo kubaka Akagari ari umutwaro kuri bo kuko bagorwa no kuyabona, bityo bagasaba inzego bireba kuborohereza.
Aba baturage bavuga ko babangamiwe n’amafaranga bari kwakwa n’ububuyobozi bw’Akagari ku gahato yo kubaka ibiro by’Akagari, nyamara iyo myanzuro yarafashwe batabigizemo uruhare.
Bemeza ko ugereranije mubushobozi bwabo ngo amafaranga bacibwa basanga ari menshi ku buryo bigoye kuyabona cyane ko baba banafite n’ibindi bibazo bya buri munsi byo mu miryango yabo.
Mutunzi Emmy yagize ati: “Rwose umubare w’amafaranga dicibwa ni menshi. Wibaza ukuntu baca ibihumbi ijana ku muturage cyangwa 50 ku wo bita ufite ubushobozi buke? Ni amafaranga menshi cyane. Inaha mu cyaro hari n’umuntu kubona ibihumbi 50 ayabona nka kabiri mu mwaka na bwo igihe yejeje imyaka. Hanyuma ubuyobozi nibumuhatira kwisahura akagurisha ibyo yejeje akayatanga ikizakurikiraho si ugusonza? Turasaba ko ubuyobozi bwashishoza niba ari ngombwa bakagabanya aya mafaranga.”
Theodosie Iradukunda we avuga ko mu gukusanya aya mafaranga ababirenganiramo cyane ari abafite utuntu bahacururiza.
Ati: “Naba n’umuturage usanzwe. Uwitwa ko afite utwo acuruza baraza bakakubwirako utayatanze bagufungira. Ni amafaranga twakwa tunafite ibibazo byinshi birimo kwishyurira abana amashuri, guhahira imiryango yacu ejo heza n’ibindi. Birashoboka ko abaturage bagira uruhare mu gukorwa runaka iyo bakiganirijweho ndetse bakanifatira umwanzuro ku musanzu batanga. Binabaye numva atakarenze ibihumbi 3 ku muturage iriko ibihumbi 50? Twe twarumiwe.”
Akomeza avuga ko ibyemezo nk’ibi bibangamira abaturage bikwiye kujya bikurikiranirwa hafi.
Ati: “Ntabwo tuzi niba ubuyobozi buba bwatekereje Ku ngano y’amafaranga baca umuturage no kureba ubushobozi bw’uwo bayaka. Ubuyobozi bukuriye akagari bukwiye kutwumva bugasuzuma niba ibi bintu bikwiye.”
Bamwe mu baturage bashinja ubuyobozi bw’Akagari kubaka aya mafaranga nk’igikangisho ngo aho babwirwa ko utayatanze ari umwanzi w’ubuyobozi bw’Igihugu.
Ubuyobozi bw’Akagari na bwo buvuga ko iyi gahunda irwanywa na bamwe mu baturage b’ibigande bashaka no kugandisha abandi, barimo na bamwe mu bahavuka bagonganisha ubuyobozi n’abaturage.
Ubuyobozi bw’Akagari ka Ntoma bwabwiye Imvaho Nshya ko iyi ari gahunda yatekereje mu kwishakamo ibisubizo ndetse ngo biganirizwa abaturage. Gusa ngo hari bamwe mu baba badashobotse bagandisha abandi.
Mukarugwiza Oliva uyobora Ntoma, yagize ati: “Mu byukuri dukorera ahantu habi. Twagize iki gitekerezo tukiganiriza abahagarariye abaturage muri Njyanama y’Akagari hatangwa ibitekerezo by’umusanzu watangwa hanyuma tunabimenyesha abaturage. Ni ukwitanga hashingiwe ku bushobozi bw’umuntu. Hari abatanga ibihumbi 100, ibihumbi 50, ariko hari n’abazatanga ibihumbi 5. Nubwo hari ababirwanya wenda ku mpamvu zabo, ariko hari n’ababyishimiye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Kakooza Henry, avuga ko ibi bidakwiye ko umuturage yakwa amafaranga y’umurengera ndetse ko Utugari tuzubakwa hari gushakwa ingengo y’imari yateganyijwe bityo ko bagiye kubikurikirana.
Ati: “Icyo kibazo tugiye kugikurikirana ndetse nidusanga koko ayo mafaranga acibwa abaturage mu buryo batumvikanyeho twabihagarika. Hari ingengo y’imari yateganyirijwe ibikorwa byo kubaka no gusaba Utugari ndetse ubu tugiye no gutanga amasoko. Umuturage yumva yabigiramo uruhare akwiye kubikora ku bushake atabihaswe.”
Hari aho usanga hirya no hino mu gihugu abaturage bishyira hamwe bakiyemeza kugira igikorwa bigezaho binyuze mu misanzu bikuyemo. Gusa ngo ibi iyo bibaye bitangwa nk’igitekerezo cyabo mu nama bagirana ndetse uwo musanzu ugashyirwaho hashyingiwe ku bushobozi bw’abawugena, ikindi kandi udafite ubwo bushobozi ntabihutarizwamo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *