skol
fortebet

Nyagatare: Umucamanza, umushinjacyaha n’abagenzacyaha mu bakurikiranweho ruswa

Yanditswe: Friday 18, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane, itariki 17 Ukwakira 2024, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rwatangiye kuburanisha urubanza rurengwamo abakozi 5 bakora mu nzego z’ubutabera bakurikiranyweho icyaha cya Ruswa. Muri aba bakozi harimo Umushinjacyaha umwe, Abagenzacyaha babiri, Umucamanza umwe n’ Umuhesha w’Inkiko umwe. Harimo kandi n’abaturage batandukanye bakurikiranywe nk’abafatanyacyaha.

Sponsored Ad

Abaregwa bakurikiranyweho kuba mu bihe binyuranye baragiye baka ruswa abaturage batandukanye babemerera kubafasha mu madosiye atandukanye. Baje gufatwa nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage mu nzego zibishinzwe, batangira gukorwaho iperereza nyuma batangira gukurikiranwa nk’uko iyi nkuru y’Ubushinjacyaha Bukuru ivuga.

Ingingo ya 5 y’Itegeko no 054/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa riteganya ko kwaka cyangwa kwakira indonke bikozwe n’ufata ibyemezo by’ubutabera cyangwa ubishyira mubikorwa, iyo abihamijwe n’inkiko ashobora guhanishwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yasabye.

Iteganya kandi ko Umucamanza wese cyangwa Umukemurampaka wakiriye cyangwa wasabye indonke, iyo abihamijwe n’urukiko, ashobora guhanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’ibiri (12) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse.

Naho ingingo ya 4 y’Itegeko ryavuzwe haruguru iteganyako umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira,mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ashobora guhanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa