Nyagatare: Umuyobozi w’ishuri yirukanywe azira kwiba ibiryo by’abanyeshuri
Yanditswe: Thursday 16, Apr 2026
Inzego z’umutekano mu Karere ka Nyagatare ziri gushakisha Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Rubira II riherereye mu Murenge wa Rwimiyaga, wirukanwe n’ubuyobozi bw’akarere azira kwiba ibiryo byagenewe abanyeshuri akabigurisha.
Ibi byamenyekanye nyuma y’uko tariki 5 Mata 2026 ubwo hafatwaga umucuruzi umwe yari yagurishije ibishyimbo, ubuyobozi bukaza kumufata akavuga ko yabigurishijwe n’umuyobozi w’iri shuri.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yabwiye IGIHE ko babonye amakuru ko hari ibishyimbo yagurishije abikuye mu bubiko birenga ibilo 500 byagombaga kugaburirwa abana 671, bituma bakurikirana basanga hari n’ibindi yibye.
Ati “ Ibishyimbo yibye ibilo 500 ariko twabashije kugaruza ibilo 465 ibindi bilo 35 ntabwo turabibona, kawunga ni ibilo 100, umuceri ni ibilo 125, ubuto ni litiro 120 muri zo 60 twarazigaruje, isabune yibye imiti itanu. Ibikubera bifiite agaciro k’ibihumbi 470 Frw, ibindi twarabigaruje.’’
Meya Kakooza yakomeje avuga ko nyuma ubuyobozi bwagiye kureba wa muyobozi w’ikigo cy’ishuri basanga yamenye ko baje kumureba ahita atoroka aho kuri ubu ari gushakishwa n’inzego z’umutekano.
Yavuze ko bimwe mu byari byibwe babisubije mu mutungo wa Leta kugira ngo bigaburirwe abana.
Ati “Uwo muyobozi rero twamwirukanye mu gihe izindi nzego ziri kumukurikirana. Ubutumwa twaha abayobozi b’ibigo by’amashuri twanakoranye inama ejo, ni uko bamenya ko Leta iba yashoye amafaranga menshi kugira ngo abana bose babashe kugaburirwa ku mashuri, bigamije kugira ngo abana bagire imibereho myiza, bige neza ireme ry’uburezi rirusheho kumera neza.’’
Meya Kakooza yakomeje avuga ko abayobozi b’amashuri bakwiriye kwitwararika bakamenya ko ari icyaha kunyereza ibiryo by’abanyeshuri kandi ko bihanwa n’amategeko.
Ati “Nibabe inyangamugayo, bafate neza umutungo wa Leta bawukoreshe icyo wagenewe, uzabirengaho azajya ahanwa n’amategeko.’’
Kugeza ubu uyu muyobozi w’ikigo cy’ishuri aracyashakishwa n’inzego z’umutekano aho bivugwa ko yamaze gutoroka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *