skol
Kigali
Fortebet

Nyagatare: Umugabo yishwe bikekwa ko yishwe na bagenzi be yasambanyirizaga abagore

Amakuru   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 7 June 2022

Umugabo witwa Valens wari utuye Mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Gatunda mu mu Mudugudu wa Kabera mu Kagari ka Nyarurema yishwe bikekwa ko yaba yishwe ku kagambane k’abagabo yasambanyirizaga abagore.


Urupfu rw’uyu mugabo w’imyaka 21 rwamenyekanye ku mugoroba wo kuwa 5 Kamena 2022.

Amakuru dukesha Radiotv10 avuga ko bamwe mubakekwaho kugira uruhare murupfu rw’uyu mugabo batangiye gukurikiranwa ndetse kugeza ubu yatawe muri yombi.

Umunyamuryango nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatunda Rusakaza Alphonse Yavuze ko amakuru y’ibanze avuga ko nyakwigendera yaba yishwe akaswe ijosi n’abantu bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku busambanyi.

Akomeza avuga bikekwa ko Nyakwigendera y’ishwe n’abagabo bivugwa ko yasambanyirizaga abagore ubwo bahuriraga mu kabari.

Ati “Birangira bamwishe. Baramufatanyije ari babiri, umwe yarafashwe ejo, uwa Kabiri ntabwo araboneka.”

Ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera, ubu afungiye kuri station y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Gatunda mu gihe umwe akiri gushakishwa.

Andi makuru aturuka muri aka gace, avuga ko nyakwigendera yari amaze igihe afitanye umubano wihariye n’umugore w’umugabo ukekwaho kumwivugana kuko umugore we yari yaramwibwiriye ko yari asigaye abana na nyakwigendera.

Amakuru avuga ko Nyakwigendera yishwe mu gihe yari yaritabaje inzego z’ibanze kugirango abashe kugaragaza ko arengana.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyanza:Abarimu babiri batawe muri yombi bakurikiranweho gushyira hanze...

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo babiri bo mu Karere...
1 August 2022 0

Umukobwa wa Paul Rusesabagina aratanga ubuhamya kubyo ashinja u Rwanda byo...

Carine Kanimba umukobwa wa Paul Rusesabagina wakunze kuvuga ko Guverinoma...
27 July 2022 0

Rusizi:Umugabo yahuye n’uruva gusenya nyuma yo kubura amafaranga yo...

Umugabo wo mu Karere ka Rusizi yahuye n’uruva gusenya nyuma yo .kurarana...
26 July 2022 0

Umusaza w’imyaka 72 wasambanyije umukobwa ufite uburwayi bwo mumutwe yahawe...

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Karere ka Musanze wari ukurikiranyweho gusambanya...
21 July 2022 1

Nyaruguru: Fuso yakoze impanuka ihingukira munzu ihitana babiri icumi...

Mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Munini mu Kagari ka Ntwari habereye...
19 July 2022 0

Kayonza:Umugabo arakekwaho gusambaya umwana w’umuhungu w’imyaka...

Mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabarondo mu Kagari ka Cyinzovu umugabo...
18 July 2022 0