skol

Nyagatare: Uwari warahinduwe igikange no gukubitwa n’umugabo we asigaye amwita ‘sheri’

Yanditswe: Saturday 06, Dec 2025

featured-image

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Nyagatare mu Murenge wa Rukomo babanaga mu makimbirane bavuga ko aho bayaviriyemo ubuzima bubaryoheye ndetse bikaba byarabafashije gukoresha umwanya wabo mu bikorwa bibateza imbere.

Bigarukwaho n’abaturage bo mu miryango yarangwagamo amakimbirane akabije, aho hari abahawe inyigisho ku kuyirinda.
Bavuga ko amakimbirane ahanini yaturukaga Ku gusuzugarana, kudategana amatwi no kwikunda.
Nyuma yo kuva mu cyo bita ubuyobe bwo kwihombya, abavuye muri aya makimbirane bavuga ko ubuzima bwahindutse ndetse bubaryoheye cyane.
Nyiramahirwe Marcelline umuturage wo mu Murenge wa Rukomo yagize ati: “Twahoraga tuguruka, turwana, umugabo yaranzengereje. Na we kandi akavuga ko muzengereje. Mu rugo hahoraga induru narabaye igikange ku buryo nta buzima nari mfite. Uyu munsi ndashima ko duhindukiye tugasanga ibyo turimo ari ubuyobe, ubu turicara tukaganira, tukajya inama, tugaseka, ubu umugabo asigaye anyita sheri ndi umukecuru.”
Mwerekande Jean Marie Vianney na we agira ati: “Tukiri mu makimbirane ubuzima bwari bubi, twari iciro ry’imigani abana batiga, imyaka yakwera nkagurisha nigira mu kabari tukaburara twejeje. Nta muturage watwumvaga kuko numvaga nta kiza cyatuvamo. Nyamara uyu munsi byarahindutse, aho dutuye turi mu bagishwa inama kubera impinduka batubonaho.”
Iyo miryango iba iri mu matsinda yo kwizigamira, yigishwa uburyo bwo kwiteza imbere ariko babanje gusohoka mu mwiryane n’amakimbirane.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Murekatete Juliet ashimira abasobanukiwe ko bari mu nzira mbi bagahitamo guhinduka, akabasaba kuba umucyo no ku bandi.
Ati: “Mu bintu bituma hari abaturage badindira mu iterambere harimo amakimbirane mu miryango. Iyo hari ababashije kuva mu makimbirane ni igisubizo ku bayavuyemo ni n’igisubizo ku buyobozi kuko icyo tuba twifuza ni ituze mu miryango. Ababonye ibyiza byo kubana mu mahoro babere urumuri no ku bandi bababere urugero rwiza rwuko bishoboka.”
Mu rugendo rwo guhindura imiryango ibana mu makimbirane bijyana no gusezeranya abahisemo kubana mu bufatanye n’ubwizerane, mu Murenge wa Rukomo imiryango 8, yasezeranyijwe ku bushake.
Imiryango igera kuri 90 mu Karere ka Nyagatare yarangwaga n’amakimbirane yayavuyemo binyuze mu kiswe ‘Urugendo rw’impinduka’, rutangirwamo amasomo ku mibanire myiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa