Abagabo bane bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gasaka, mu karere ka Nyamagabe bacyekwaho gushuka umwana wajyaga ku ishuri bakamwambura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20.
Ababifungiwe ni Harerimana Sylvestre, Nizeyimana Eric, Nkwiro Jean Baptiste na Hakizimana Evariste.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yavuze ko bafatiwe mu kagari ka Nyamugari, mu murenge wa Gasaka ku itariki 23 Gashyantare uyu mwaka.
Yagize (…)

Yagize ati,"Ku munsi ubanziriza uwo bafashweho (ku wa 22 Gashyantare) babwiye umunyeshuri wajyaga kwiga mu karere ka Rusizi ko bamutwara ku buntu mu modoka yabo. Babimubwiriye aho abagenzi bategera imodoka mu murenge wa Gasaka. Bamubwiye kubaha amafaranga afite bakayamubikira kugira ngo hatagira abayamwiba igihe bitegura kugenda. Yabahaye ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda babishyira muri envelope."
CIP Hakizimana yakomeje agira ati,"Nyuma y’umwanya muto abo bagabo bamubwiye ko batakigiye; ahubwo ko bamusubiza amafaranga ye agatega indi modoka. Bamusubije envelope irimo impapuro; bahita bagenda. Uwo munyeshuri ayifunguye yasanzemo impapuro. Abo yabitekerereje ni bo bamuhaye amafaranga y’urugendo, ndetse babimenyesha Polisi."
Yavuze ko abo bagabo bafatiwe mu rugo rw’umuturage muri ako gace bamburiyemo uwo munyeshuri barimo bamubeshya ko bashobora kumukorera amafaranga; ariko ku bw’ibyago byabo; uwo muturage atahura ko ari Abatekamutwe; ahita ahamagara Polisi irabafata.
Mu butumwa bwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara yagize ati:" Hanze aha abatekamutwe nk’aba barahari. Abantu barasabwa kurangwa n’amakenga kugira ngo hatagira ababacuza utwabo bababeshya kubakorera amafaranga cyangwa ubundi bukire. Ubabonye akwiriye kubimenyesha Polisi mu maguru mashya."
Yashimye uwo muturage watahuye ko ari Abatekamutwe akabimenyesha Polisi; aha akaba yaragize ati,"Gutangira amakuru ku gihe bituma ibyaha bikumirwa no gufata ababikoze. Abo bagabo bafatanywe envelope ebyiri n’amakarito abiri yuzuyemo impapuro bifashishaga muri ubwo bwambuzi bushukana."
Icyaha cy’ubwambuzi bushukana gihanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000); nk’uko biteganywa n’ingingo ya 318 y’Itegeko Ngenga N° 01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho Igitabo cy’Amategeko ahana.
Source:Polisi
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *