skol

Nyamagabe: Bane bishwe n’inzoga itujuje ubuziranenge, undi arahuma

Yanditswe: Tuesday 10, Feb 2026

featured-image

Mu Karere ka Nyamagabe, abagabo batatu n’umugore bitabye Imana, undi arahuma, hakekwa inzoga itujuje ubuziranenge banyoye ubwo bari ku kiriyo cy’umuntu waherukaga gupfa.

Ibijyanye n’izi mpfu byatangiye kuba ku wa 30 Mutarama 2026, bakomeza gupfa umwe kuri umwe kugeza ku wa 5 Gashyantare 2026. Byabereye mu Mudugudu wa Mujuga, Akagari ka Mujuga, Umurenge wa Kitabi ho mu Karere ka Nyamagabe.

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko abapfuye n’uyu wakurijemo ubumuga bwo guhuma amaso, banyoye inzoga itujujuje ubuziranenge ubwo bari bagiye kurara ikiriyo ku muntu wari wagize ibyago.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yabwiye IGIHE ko abamaze gupfa ari abagabo batatu n’umugore umwe, mu gihe umwe yahumye.

Ati “Dukeka ko bazize ibyo kunywa bihumanye, bane bagiye bapfa kuva ku wa 30 Mutarama 2026, naho undi kugeza ubu byamuviriyemo ubuhumyi.’’

Meya Niyomwungeri, yakomeje avuga ko kugeza ubu hataramenyekana aho iyo nzoga abapfuye banyoye yari yaturutse n’aho yakorewe, gusa akavuga ko umwe mu bo yateye ibibazo wahumye, ari we wari uyifite, ndetse ikanamwicira umugore, uretse ko ataragira ubuziama ngo atange amakuru neza.

Bivugwa ko abagizweho ingaruka babanje kugaragaza ibimenyetso bitandukanye birimo kwangirika kw’amaso n’amatwi, kurwara umutwe, guta ubwenge n’ibindi.

Inkuru z’inzoga zitujuje ubuziranenge si nshya mu itangazamakuru. Mu mwaka ushize wa 2025 habayeho inkubiri yo kuzica no kuzimena ku bwinshi hirya no hino mu gihugu, na bamwe mu bazikoraga batabwa muri yombi, ariko ntibyacitse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa