Nyamasheke: Abantu 88% bajyanwa muri ‘transit center’ baba bakekwaho ubujura
Yanditswe: Monday 08, Dec 2025
Imibare igaragaza ko abafungirwa muri Gataka Transit Center’ iherereye mu Karere ka Nyamasheke, 88% baba bakekwaho ibyaha by’ubujura.
Ku wa 10 Ukuboza buri mwaka u Rwanda rwifatanya n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Uburenganzira bwa muntu.
Kuri iyi nshuro, uyu munsi wabanjirijwe n’icyumweru cyo kwizihiza uburenganzira bwa muntu, cyibanze cyane mu turere twa Nyamasheke na Rusizi.
Ni ibikorwa birimo gusura abaturage mu bigo ngororamuco, amagororero, mu nteko z’abaturage no mu bigo by’amashuri bagasobanurirwa uburenganzira bwabo.
Komiseri muri NHRC, Gahongayire Aulerie ubwo yari ‘Gataka Transit Center’ yibukije abarimo ko bafite uburenganzira bwose uretse uburenganzira bwisanzure bambuwe kubera amakosa bakoreye Umuryango Nyarwanda.
Uwo munsi muri Gataka Transit Center harimo abantu 188, barimo abagabo 180 n’abagore uminani.
Muri abakekwaho ubujura bari 167 bagana na 88,8%, abakekwaho gukora urugomo ari barindwi, gusengera ahatemewe umunani, kwangiza ibidukikije batatu na forode batatu.
Nyirabavugamenshi Claudine wo mu Murenge wa Kanjongo, wafatiwe mu bikorwa byo gusengera ahantu hatemewe yabwiye IGIHE ko muri iki kigo bamwakiriye neza.
Ati: “Uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa iyo uri hano, harimo kuryama, burya, nkanjye utwite bampaga sosoma, n’ibigori kubera ko byanukiraga simbirye bampaga ku turyo tworoshye”.
Niyimpagaritse Florence wafashwe atwaye imiti yo kwa muganga mu buryo butemewe avuga ko uko yumvaga bene ibi bigo atari yahasanze.
Ati: “Numvaga abarimo bafatwa nabi, ariko ntabwo duhohoterwa, baratugaburira, tugakaraba, tukanaryama. Icyanozwa ni ukongera ibikoresho by’isuku kubera ko hari igihe biba ari bike bigasaba ko turindirana”.
Habimana Pascal wajyanywe muri iki kigo akekwaho ubujura avuga ko n’abayobozi barimo na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu bituma babona ko uburenganzira bwabo bwitaweho.
Ati: “Abantu batekereza kuri ‘transit center’ dukubitwa, nta muntu udukubita. Icyo banoza ni uko bakongera matora kuko izihari ntabwo zihagije”.
Komiseri Gahongayire Aulerie yavuze ko bahisemo gusura Gataka Transit Center nk’ahantu batekereza ko uburenganzira bwa muntu bushobora kutubahirizwa.
Iri sura ryari muri gahunda yo gutegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu wizihizwa tariki 10 Ukuboza. Ugiye kwizihizwa ku nshuro ya 77 ku ku Isi no ku nshuro ya 26 mu Rwanda.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Munkankusi Athanasie ari nawe ukuriye komite itoranya abataha avuga ko iyo bakiriye umuntu bahamagara ubuyobozi bw’umudugudu no mu Isibo yaturutsemo bakareba n’iba amakosa yafatiwe hatabayeho kumwibeshyaho.
Ati: “Iyo dusanze habayeho kumwibeshyaho, Mudugudu yandika urwandiko akarusinyisha ku kagari, uwo muntu tugahita tumurekura. Iyo nta kumwibeshyaho kwabayeho amara amezi atatu ahabwa inyigisho nyuma y’amezi atatu yaba yarahindutse agataha, iyo adahindutse tumwohereza mu bigo ngororamuco nka Iwawa akamarayo umwaka agororwa”.
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yagaragaje ko ibyaha byiganje muri sosiyete nyarwanda birangajwe imbere n’ubujura aho mu mwaka wa 2024/2025 w’ubucamanza hinjiye dosiye zirebana n’ubujura zirenga ibihumbi 13 mu nkiko.
Ab’i Nyamasheke bajyanwa muri Transit Center, 88% baba bakekwaho ubujura

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *