Abahinzi b’ibisheke bibumbiye muri Koperative Akeza ka Macuba yo mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba batangiye gutera intambwe yo kubikoramo isukari, mu rwego rwo kubyongerera agaciro.
Iyi sukari abaturage bikorera mu mutobe w’ibisheke ni kimwe mu bicuruzwa biri kumurikirwa abitabiriye imurikagurisha ry’Akarere ka Nyamasheke ryatangiye tariki 25 Kanama bikaba biteganyijwe ko rizasozwa tariki 31 Kanama 2025.
Iri murikagurisha ribera mu kibuga cy’umupira cya Kirambo ryateguwe n’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Nyamasheke rufatanyije n’Ikigo Kivu Beach Expo & Festival gitegura ibirori bigamije guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku Kiyaga cya Kivu.
Umuyobozi wa Koperative Akeza ka Macuba, Habinshuti Jean Pierre yabwiye IGIHE ko bishyize hamwe bahinga ibisheke, bakajya babishakira amasoko ibindi bakabirya, babona bidahagije bashaka imashini ibikamuramo umutobe.
Ati “Tumaze imyaka 6 dukora uyu mutobe, ariko isukari yo hashize imyaka 3 tuyikora”.
Aba bahinzi bafata ibisheke bakabikamuramo umutobe bakoresheje imashini, uwo mutobe bakawuteka kugeza ukamye hagasigara isukari.
Ati “Ucanira ukoroga kugeza ubwo amazi akamyemo hagasigara ifu, tukayanika ahantu habugenewe igahinduka gutya”.
Habinshuti avuga ko batarabona isoko ryagutse ry’iyi sukari kubera ko abantu benshi batarayimenya, gusa bafite icyizere ko nimara kumenyekana bizafasha koperative gutera imbere ikaba kugera ku ntego yihaye yo kugurira inka buri munyamuryango.
Ati “Imbogamizi dufite ya mbere ni amikoro akiri make iya kabiri ni uko abakiliya b’iyi sukari bataraba benshi”.
Umushinga wa compassion RW170 Mbuga niwo wahuguye aba bahinzi uko bakongerera agaciro ibisheke babikoramo isukuri.
Umucungamutungo w’uyu mushinga, Kabagire Delphine avuga ko aba bahinzi bafite ibisheke bihinze ku buso bwa hegitari zigera ku 10.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Muhayeyezu Joseph Desire yavuze ko icyo bashishikariza abantu bari kugerageza kugira ibyo bakora ari uko bajya muri gahunda ya zamukana ubuziranenge.
Ati “Tugiye gukomeza kubegera tubagira inama yo gukurikiza amategeko n’amabwiriza agenga ibiribwa n’imiti muri rusange, tuzakomeza kubaherekeza muri iyo gahunda barimo kuko biri mu nshingano zacu”.
Koperative Akeza ka Macuba igizwe n’abanyamuryango 30, abagore ni 17 n’abagabo 13.
Igice cya litiro y’umutobe w’ibisheke iyi koperative ikigurisha 500Frw naho ikilo kimwe cy’isukari bakora bakigurisha 4000Frw.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *