skol

Nyamasheke: Bamaze amezi 9 nta mazi meza bayobotse i Kivu n’umugezi wa Karundura

Yanditswe: Wednesday 19, Nov 2025

featured-image

Abaturage b’Umudugudu wa Kabuyaga, Akagari ka Kibogora, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke barasaba ubuyobozi bw’Akarere kubakorera amazi kuko bamaze amezi 9 robine zarakamye nyuma y’amezi 9 bakaba bavoma amazi mabi y’umugezi wa Karundura n’ikiyaga cya Kivu.

Bavuga ko abana babo bato batangiye kubyimba utuda kubera inzoka zo mu nda baterwa n’aya mazi arimo imyanda banywa batayatetse kubera kubura ibicanwa bayatekesha, batanafite imiti iyasukura ngo bayashyiremo.
Mukabisengimana Elina Imvaho Nshya yasanze ku mugezi wa Karundura arimo avoma amazi yawo yavugaga ko bayanywa, bakayatekesha, bakayameshesha imyenda bakanayogesha amasahani, n’indi mirimo y’isuku, kuko babuze uko bagira, n’ubuyobozi butababwira ikibazo cyabaye ngo amazi meza bagiraga agende.
Ati: “Tuvoma aya mazi mabi cyane tukayakoresha imirimo yose kuko nta kindi twakora. Tuzi ko ubundi umuceri utetse uba wera ariko utekeshejwe aya mazi uhinduka umuhondo. Utekeshejwe ay’ikiyaga cya Kivu kubera urwunyunyu rubamo ugahinduka icyatsi. Ntiwayameshesha imyenda y’igitare na yo yahinduka umuhondo.”
Avuga ko mbere y’aya mezi 9 amazi bari bayafite, haba ku mavomero rusange, hanaba mu ngo ku bayahagejeje, bakabyuka basanga yagiye, ntiyongeye kugaruka.
Ati: “icyo gihe ku ivomero rusange ijerikani yaguraga amafaranga 8 gusa ariko ubu kutugeraho avuye mu Tyazo ijerikani igura amafaranga 200 cyangwa 300.”
Bagaragaza impungenge z’abana babo bagwa muri uyu mugezi bakurikiye bakuru babo baba bagiyeyo kuvoma, hamaze kugwamo abana 2 bagapfa bakurikiye abakuru.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukankusi Athanasie yemera ko iki kibazo gihari, cyatewe n’imiyoboro yazibye, kiri gukurikiranwa.
Ati: “Ni byo nta mazi meza baheruka. Habayeho ibibazo by’imiyoboro, dukorana na WASAC n’izindi nzego bari kubikoraho, hashakwa uburyo byakosoka. ”
Yongeyeho ko atatanga ukwezi bizaba byakemukiyemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa