Nyamasheke: Ikamyo yikoreye imbaho yarenze umuhanda igwa mu kabande
Yanditswe: Friday 09, Jan 2026
Ikamyo yo mu bwoko Dogfing yari itwawe na Nkundanyirazo Eugène w’imyaka 53 ari kumwe na tandiboyi Dusabirema Olivier w’imyaka 23, yacurangutse mu kabande mu Murenge wa Ruharambuga Akarere ka Nyamasheke, tandiboyi na shoferi bakomereka byoroheje.
Iyo kamyo yisanze mu kabande ikiri mu muhanda w’igitaka udakoze neza, igana kuri kaburimbo muri santere y’ubucuruzi ya Ntendezi.
Umwe mu bahise batabara witwa Mutabaruka Eugène, yavuze ko nubwo uwo muhanda wabagushije udakoze neza usanzwe ukoreshwa n’imodoka zipakiye imizigo inyuranye kuko urimo amabuye.
Yavuze ko umushoferi w’iyo kamyo we yagiye guca mu gice kitarimo amabuye, umuhanda ugatenguka akisanga mu kabande.
Ati: “Yagiye kunyura ku nkengero zawo, igice kitarimo amabuye, ahakandagije ipine umuhanda uratenguka ihita icuranguka igwa mu kabande. Yangiritse ariko ku bw’amahirwe umushoferi na tandiboyi bari bayirimo ntibahasiga ubuzima, umushoferi akomereka ku kaguru k’ibumoso, tandiboyi akomereka ku mutwe ariko bose bidakabije.”
Bahise bajyanwa ku Bitaro bya Bushenge baravurwa barataha, imodoka yo ikaba yahamagarijwe ubufasha bwo kuyikura muri ako kabande gakikijwe n’imirima y’icyayi.
Musabe Dative na we wari uhari, avuga ko umushoferi ashobora kuba yarangaye akeka ko aho agiye kunyura nta kibazo gihari.
Ati: “Bagize amahirwe kuko uburyo imodoka yacurangutsemo n’uburyo yabaye kuhasiga ubuzima kw’abari bayirimo byashobokaga, ni Imana gusa yakinze ukuboko.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruharambuga Uwimana Damas, yavuze ko uyu muhanda w’igitaka Ntendezi-Karengera udakoze neza ariko ari nyabagendwa kuko n’izindi modoka zipakiye zihanyura, agahamya ko iyi mpanuka irimo uburangare bw’umushoferi.
Ati: “Mbona impanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi washatse guca ahatari amabuye, ntiyareba neza aho anyuza ipine, aca ahahise hamutengukana. Iyo areba neza aho agiye guca nta kibazo aba yagize kuko n’izindi zipakiye zirahaca.”
Yasabye n’abahanyuza ibindi binyabiziga, baba batwaye abantu cyangwa ibintu, kutajya bashaka kwegera inkengero z’umuhanda cyane batanarebye aho bagiye guca kuko bashobora kuhagirira impanuka zanatuma bahasiga ubuzima.
Abaturage banejejwe no gusanga shoferi na tandiboyi bakiri bazima
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *