skol
fortebet

Nyamasheke: Inkuba yakubise umugore ahita apfa, umwana yari ateruye ararokoka

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Wednesday 20, May 2026

Nyamasheke: Inkuba yakubise umugore ahita apfa, umwana yari ateruye ararokoka

Sponsored Ad

skol

Nyiranziyumvira Marie Rose wo mu Karere ka Nyamasheke, yitabye Imana nyuma yo gukubitwa n’inkuba, yakubise igikoni yari arimo n’abana be, aba uwa kabiri wo muri urwo rugo wishwe n’inkuba mu myaka itanu ishize.

Byabereye mu Mudugudu wa Bururi Akagari ka Banda, Umurenge wa Rangiro mu Karere ka Nyamasheke ku wa 19 Gicurasi 2026.

Mu masaha y’umugoroba muri ako gace haguye imvura nyinshi irimo inkuba n’imirabyo. Saa Kumi, ubwo iyo mvura yari itangiye kugenza make nibwo inkuba yakubise muri urwo rugo.

Nyakwigendera w’imyaka 41 yari mu gikoni atetse ari kumwe n’abana be barimo babiri b’impanga z’imyaka ibiri na mukuru wabo.

Nyiranziyumvira yari ateruye umwana umwe muri izo mpanga z’imyaka ibiri. Ibi bikimara kuba umwana mukuru yahise ajya kumenyesha abaturanyi nabo babimenyesha ubuyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro, Mutesa Jean Claude, yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuri bihutiye kugeza kwa muganga umwana nyina yari ateruye kuko yari yahiye ku kibuno mu buryo bworoheje.

Inzego z’umutekano n’abayobozi ntabwo bahise babona uko bagera muri urwo rugo kuko imihanda itari nyabagendwa kubera ko yaba umuhanda Tyazo-Banda n’umuhanda Winka-Banda iyo imvura iguyemo kuyinyuramo bigorana kuko idatunganyije.

Umurambo wa nyakwigendera waraye mu rugo. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, biteganyijwe ko abayobozi n’inzego z’umutekano bagera muri urwo rugo bagafata icyemezo niba umurambo ujyanwa mu bitaro gukorerwa isuzuma cyangwa niba umuryango uhabwa uburenganzira bwo gushyingura bidasabye isuzuma ry’icyateye urupfu.

Gitifu Mutesa yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, ababwira ko ubuyobozi bubari hafi kandi ko yaba ubuyobozi n’abaturanyi biteguye kubafasha igishoboka cyose.

Ibi byabaye umugabo wa nyakwigendera atari mu rugo kuko yari amaze ibyumweru bibiri agiye mu kazi akora ko gusatura imbaho mu mashamba.

Ubuyobozi buvuga ko bugiye gukora ubuvugizi kugira ngo haboneke ubufasha nsimburabere buzatuma izi mpanga zitagwingira nyuma y’aho nyina yitabye Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa