skol
fortebet

Nyamasheke: Restaurant 40 zafunzwe kubera umwanda

Yanditswe: Wednesday 18, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwafunze restaurant eshatu burundu izindi 37 zifungwa by’agateganyo kubera umwanda.

Sponsored Ad

Byatangarijwe mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bugamije kwimakaza isuku mu Karere ka Nyamasheke.

Mu bugenzuri ubuyobozi bw’Akarere bwakoze, bwarebaga niba aho hantu hari ubwiherero bwujuje ibisabwa, niba abakozi baripimishije indwara zandura, niba bafite impuzankano y’akazi, niba ahakirirwa abakiliya hafite isuku n’ibindi.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke ushinzwe imibere myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, yavuze ko muri ubu bugenzuzi abo bagiye basanga batujuje ibisabwa bahawe icyumweru cyo kwikosora.

Ati "Tumaze gufunga restaurant mu karere kose 40, ni ukuvuga restaurant zakira abantu na motel zicumbikira abantu, ariko ntabwo twazifunze mu buryo bwa burundu ni mu buryo bw’agateganyo, tubasaba ibyo bakwiye gushyira mu bikorwa".

Visi Meya Mukankusi yavuze ko muri restaurant 40 zafunzwe by’agateganyo, zirindwi zamaze kongera gufungurirwa, eshatu zafunzwe burundu kuko zitari zifite uburenganzira bwo kwakira abazigana.

Ati "Twabagiriye inama yo kuba bashaka ibindi bintu bashoramo imari kuko aho bari bashoye imari hatari hajyanye n’ibikorwa by’isuku n’isukura ".

Muri restaurant zafunzwe by’agateganyo harimo igaburira abarwayi ku bitaro byo Kibogora n’igaburira abanyeshuri ba Kaminuza ya Kibogora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa