Nyamasheke: Umugabo w’imyaka 62 akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 12
Yanditswe: Saturday 25, Oct 2025
Umugabo w’imyaka 62 wo mu Karere ka Nyamasheke ufite umugore bashakanye byemewe n’amategeko, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 12 wari uvuye kuvoma.
Byabereye mu Mudugudu wa Boreza, Akagari ka Gitwa, Umurenge wa Gihombo ku wa 24 Ukwakira 2025.
Saa cyenda n’igice nibwo uyu mugabo bivugwa ko yategeye uyu mwana mu nzira avuye kuvoma aramusambanya, amubwira ko yongera kumugurira akantu nk’uko asanzwe abigenza.
Kuri iyi nshuro abaturage bababonye babavugiriza induru, umugabo ariruka ariko aza gufatwa saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihombo, Niyitegeka Jérôme, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo afungiye ku sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Gihombo mu gihe iperereza rikomeje.
Mu Rwanda gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 18 ni icyaha gihanwa n’amategeko. Ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cy’imyaka 25 cyangwa igifungo cya burundu igihe uwasambanyijwe byamuviriyemo kurwara indwara zidakira.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *