skol
fortebet

Nyamasheke: Umwana w’imyaka 16 yasanzwe mu mugozi yapfuye

Yanditswe: Tuesday 13, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Tuyizere Amos w’imyaka 16 wo mu Karere ka Nyamasheke yasanzwe mu mugozi wa mushipiri yapfiriye mu rugo yabagamo, hakekwa ko yiyahuye.

Sponsored Ad

Byabereye mu Mudugudu wa Cyijima, Akagari ka Vugangoma, Umurenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke ku wa 11 Gicurasi 2025.

Tuyizere yabaga mu rugo rwa Pasiteri Ntaganira Fabien nyuma y’uko we na nyina bigeze gukora muri uru rugo, akaza kuhava akajya i Kigali, ubuzima bwamunanira agasubira i Nyamasheke.

Amaze gusubira i Nyamasheke nyina yasabye Pasiteri kumurera nk’umwana we yakura akazamushyingira. Yakoraga imirimo yo mu rugo irimo kwakira ubwatsi bw’inka nta mushahara agenerwa.

Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Gicurasi 2025, yagiye gusura nyina, ahita agaruka atanariye kuko nyina yamugaburiye akabyanga ngo adasanga inka zabwiriwe kuko nta wo kuzahirira yari yasize.

Pasiteri n’umugore bari bagiye ku rusengero rwa ADEPR Muramba aho basengera. Umugore yari yagiye gutegura mu rusengero naho Pasiteri yagiye kwitegura amateraniro kuko akunze kurara mu rusengero asengera amateraniro iyo buri buke ari ku Cyumweru.

Umugore wa Pasiteri yatashye saa Tatu z’ijoro, ageze mu rugo asanga Tuyizere ari kumva radiyo, ajya kuryama.

Saa Cyenda n’iminota 50 z’ijoro nibwo umugore wa pasiteri Ntaganira Fabien yabyutse agiye mu bwiherero abona icyumba Tuyizere araramo kirafunguye n’itara ryaka, arebye asanga uyu mwana anagana mu mugozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Macuba yabwiye IGIHE ko bakimenya amakuru bajyanyeyo na RIB itangira iperereza ariko ko kugeza ubu bataramenya icyaba cyarateye uyu musore kwiyahura kuko ngo yari umwana ubanye neza n’umuryango.

Ati "Inama tugira yaba umwana yaba umuntu mukuru ni uko igihe afite ikibazo yakwegera umuryango cyangwa inshuti akakiwuganiriza ntabwo kwiyahura ari cyo gisubizo".

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma mbere y’uko ishyingurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa