Nyamwanga kumva ntiyanze kubona-Minisitiri Dr. Bizimana ku gihano cya Dr. Munyemana
Yanditswe: Friday 24, Oct 2025
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko kuba Dr Munyemana Sosthène yatsinzwe ubujurire bwe agahamywa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, bishimangira ko ugira nabi aba agomba kwitegura ingaruka z’ikibi akora.
Yabigarutseho nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire mu Bufaransa rwahamije Dr. Munyemana Sosthène ibyaha bya Jenoside rukamuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 24 nyuma y’uko yari yajuriye asaba kugirwa umwere.
Minisitiri Dr. Bizimana yifashishije urubuga rwe rwa X yavuze ko itariki ya 23 Ukwakira 2025 itazibagirana mu mateka y’ubutabera ku bakoze ibyaha bya Jenoside kuko ari yo Munyemana yahamijweho ibyo byaha ubuziraherezo agahanishwa igihano cy’imyaka 24 y’igifungo.
Ati “Hari abavuga ko iki gihano ari gito ugererenyije n’uburemere bw’ubwicanyi bwa Jenoside, ariko icy’ingenzi ni uguhamwa n’icyaha. Abanyarwanda baca umugani ngo “U Rwanda urusasira imigozi rukayiguhambiriza” bashaka kwigisha indangagaciro y’ubudahemuka ko ugira nabi aba yitegurira ikibi azazira. Abanyarwanda kandi baca umugani ngo “Agakambye ugatega u Rwanda” bashaka guhanura umuntu wigira gica ko iherezo rye ari uko ibibi akora bizamugaruka.”
Yongeyeho ko “Abajenosideri barimbuye Abatutsi bagahungira mu mahanga nka Dr Munyemana ni ryo herezo bariho bahura naryo. Nyamwanga kumva ntiyanze kubona.”
Yakomeje agaragaza ko icyemezo cy’ubutabera cyahamije Dr Munyemana icyaha cya Jenoside cyatanze amasomo akomeye ko ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu biregwa ababikoze bagahungira mu mahanga, atari ibirego bya politiki nk’uko abaregwa n’abababuranira babivuga buri gihe mu rukiko, mu buryo bw’ibinyoma n’amatakirangoyi.
Yibukije ko muri buri rubanza, abaregwa babeshya ko bakurikiranywe ku mpamvu za politiki, ko Leta y’u Rwanda iyobowe na FPR ibahimbira ibirego mu rwego rwo kwihorera.
Yashimye kandi ko Urukiko rwatesheje agaciro ibinyoma Dr Munyemana n’abamuburanira bitwaje iteka mu miburanire yabo baharabika abacitse ku icumu ngo ni ababeshyi, bibasira abatangabuhamya bamushinje n’impuguke zivuka ukuri n’izandika amateka nyayo ya jenoside.
Ni imyitwarire igaragara ku banyamategeko barimo Me Philippe Meilhac ari na we waburaniye Kabuga, Agatha Kanziga n’abandi), Me Biju Duval (yaburanye Arusha imanza zirimo urwa Ferdinand Nahimana, no mu manza zitandukanye mu Bufuransa, Me Françoise Mathe, Me Vincent Lurquin, Me Philippe La Rochelle, Me Levy, Me Bourg, n’abandi.
Minisitiri Bizimana yashimangiye ko Urukiko ruhaye ubutabera Abatutsi bishwe muri jenoside bikozwe na Dr Munyemana kandi ko ruhojeje abacitse ku icumu barokokeye i Cyarwa na Tumba, n’ahandi mu Mujyi wa Butare aho Dr Munyemana yiciye akanicisha Abatutsi.
Yavuze ko hishimirwa intambwe imaze guterwa ituma abacamanza batagwa mu mutego w’aba banyamategeko biyemeje gusiga isura mbi u Rwanda no gutatira umwuga wabo nubwo i Arusha ho byabaye mu manza zirimo urwa Mugenzi Justin, Mugiraneza Prosper, Zigiranyirazo Protais, Bagambiki Emmanuel, Ntagerura André, Nzuwonemeye François Xavier, Anatole Nsengiyumva n’abandi.
Minisitiri Bizimana yahamije ko igihano cyahawe Dr Munyemana ari ishema ku kazi kakozwe n’abantu benshi kugira ngo ubutabera bugerweho, ashimanga ababigizemo uruhare baba abakiriho n’abatabarutse.
Igihano kije kigaragaza ireme ry’urubanza rwaciwe n’Urukiko Gacaca rwa Ngoma Butare-Ville mu Rwanda, tariki 22/01/2010 mu bujurire rugahamya burundu Dr Munyemana Sosthène ubwicanyi bwa Jenoside, rukamukatira adahari igifungo cya burundu.
Urukiko Gacaca rwemeje ko Dr Munyemana Sosthène yagize uruhare rutaziguye mu itegurwa n’ikorwa rya Jenoside mu Mujyi wa Butare, by’umwihariko mu bitaro bya Kaminuza (CHUB) aho yishe abagore n’abana n’aho yari atuye i Tumba.
Yemeje ko ibihano byatangiwe i Paris byongeye gushimangira ko Inyangamugayo zo mu Rwanda zari zatanze ubutabera.
Iki gihano kije gisanga ibyahawe abandi bahungiye mu Bufaransa bahamijwe ibyaha bya jenoside barimo Cpt Pascal Simbikangwa wakatiwe muri 2016 igifungo cy’imyaka 25, Tito Barahira na Octavien Ngenzi bayoboye Komini Kabarondo, bakatiwe muri 2018 igifungo cya burundu, Laurent Bucyibaruta wari perefe wa Gikongoro wakatiwe imyaka 20 muri 2018 na Claude Muhayimana wo ku Kibuye wakatiwe imyaka 14 muri 2021.
Hari kandi Hategekimana Philippe alias Biguma wakatiwe igifungo cya burundu muri 2023 ku byaha bya jenoside yakoze ari umujandarume i Nyanza, Dr Rwamucyo Eugène wakatiwe igifungo cy’imyaka 27 muri 2024, akaba na we yarakoreye jenoside i Butare kimwe na Dr Munyemana Sosthène n’abandi baganga.
Mu byo Dr Munyemana Sosthène yakoreye i Tumba, harimo gufungirana Abatutsi mu cyumba cy’inama cya segiteri Tumba, akajonjora abicwa barimo Philippe Musake na Laurence Kanayire.
Ibindi byaha byamuhamye muri Gacaca ni ugutanga intwaro yahawe na Kambanda Jean wari Minisitiri w’Intebe no gukora ubwicanyi kuri bariyeri yo ku Mukoni.
Imanza za Gacaca zaciwe mu Umujyi wa Butare zerekanye ko abaganga 25, abanyeshuri batatu bari bashoje amasomo y’ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda bakora imenyerezamwuga mu bitaro bya Kaminuza CHUB), n’abaforomo 31 bakoreraga i Butare bijanditse muri Jenoside.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *