skol
fortebet

Nyanza: Abasore 14 bafunzwe bakekwaho ibirimo ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge

Yanditswe: Saturday 15, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyanza, yatangaje ko yataye muri yombi abasore 14 bo mu Murenge wa Busoro, Akagari ka Masangano, mu Mudugudu wa Bosoro, bakurikiranweho ibyaha bitandukanye birimo kunywa ibiyobyabwenge n’ubujura.

Sponsored Ad

Ni umusaruro w’umukwabu wabaye ku wa 14 Werurwe 2025, nyuma y’aho Polisi iboneye amakuru ko hari abasore bahungabanya umutekano w’abaturage bakora ubujura butandukanye, banywa ibiyobyabwenge ndetse bakanakina urisimbi, ari na yo mpamvu yatumye hakorwa umukwabu wo kubata muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatangarije IGIHE ko abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Busoro, kugira ngo babone uko bakurikiranwa mu mutegeko.

Ati “Ni abasore 14 twari dufiteho amakuru ko bahungabanya umutekano w’abaturage bakora ubujura butandukanye, banywa ibiyobyabwenge, bakanakina urusimbi.”

SP Habiyaremye yakomeje yihanangiriza abijandika mu byaha ko batazahabwa agahenge na rimwe igihe cyose bagitekereza kugendera muri uwo murongo mubi.

Ati “Nibabivemo bakore imirimo yemewe ibaha inyungu ubwabo, ikaziha n’igihugu muri rusange.”

Si rimwe, si kabiri polisi ifata abakekwaho ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge muri iyi Ntara y’Amajyepfo na Nyanza irimo, kuko kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2025, hamaze gutabwa muri yombi abarenga 100.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa