Nyanza: Abaturage barenga 800 bagiye kuvurwa ku buntu n’ingabo za EAC zishyize hamwe
Yanditswe: Monday 30, Jun 2025
Abasirikare b’inzobere mu buvuzi bo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba batangiye gutanga ubuvuzi bwihariye bw’indwara zigera ku icumi, ku baturage b’Akarere ka Nyanza, aho biteganyijwe ko hazavurwa abagera kuri 800 ku buntu, mu gihe cy’iminsi itanu.
Ni igikorwa kiri kubera ku bitaro by’Akarere bya Nyanza, byo mu Karere ka Nyanza, ku bufatanye bwa RDF n’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC-CIMIC), kuva ku wa 29 Kamena kugeza ku wa 03 Nyakanga 2025.
Abavurwa barimo abivuza indwara zo mu mubiri, iz’amaso, iz’ababyeyi, indwara zo mu kanwa, iz’abana, kubaga amagufwa n’izindi. Bose bakaba bishimira ko begerejwe serivisi za gihanga ku buntu.
Mukawera Eugénie, wo mu Kagari ka Gati, Umurenge wa Muyira, Akarere ka Nyanza, yabwiye IGIHE ko iki gikorwa cyamubereye nk’igitangaza nyuma yo kumara imyaka irindwi arwaye ibibyimba byo muri nyababyeyi, yamufatanyije n’umugongo akabura ubushobozi bwo kwivuza.
Yavuze ko ubwo aheruka kwa muganga bari bamusabye gutanga ibihumbi 700 Frw, arayabura. Akimara kumva amakuru ko hari abaganga bazaza kuvurira ubuntu, Mukawera yahise yihutira kuza, ibyo afata nko kubonekerwa.
Ati “Iki gikorwa tukibona nk’ibonekerwa, ku bantu nkatwe duciriritse, kumva ngo umuntu yabonye ubuvuzi bw’indwara zikomeye nk’izi zacu ku buntu kandi bikozwe n’inzobere bakanaguha n’imiti, utababanje kujya gushakisha yenda ngo ugemo n’ideni, nta wabona uko abivuga uretse gupfukama ugashima Imana n’ubuyobozi budukunda, tukavuga tuti shimwa Mana waduhaye kuba mu gihugu cyita ku baturage bacyo aka kageni!”
Ni ishimwe ahuriyeho na Mukasharangabo Judith wo mu Kagari ka Kavumu, Umurenge wa Busasamana, i Nyanza, wavuze ko yari yarihebye nyuma yo kurwara igufwa ry’akaguru mu 2011, akageza mu 2019 yivuza, bikagera ubwo yoherezwaga mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, ubushobozi bukabura akarekera.
Mukasharangabo ubu ucumbagira, yaganiriye n’umunyamakuru amaze guhabwa urupapuro rwo kujya guca mu cyuma, akavuga ko ari amahirwe amusekeye kuba ari kuvurwa n’inzobere kandi ku buntu.
Ati “Jye ndashaje, ariko ababyiruka bagire icyizere cyo kuzabaho neza kuko ubuyobozi burabatekerereza neza. Kubona abasirikare b’ibihugu bitandukanye bashyize hamwe ni iby’agaciro.”
Lt Col Seberege Jean Claude, inzobere mu gupima indwara muri Laboratwari wavuye i Burundi na Major Dr. Simon Okongo, inzobere mu ndwara z’uruhu wo muri Uganda, batangaje ko ibi bikorwa birenga kuba iby’ubuvuzi ku baturage, ahubwo bikanatuma abaganga bigiranaho ndetse bikanongera ubumwe bw’abatuye akarere bose.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyanza, Dr. Mfitumukiza Jérome, yavuze ko iki gikorwa kizabafasha guhera serivisi abarwayi benshi hafi kandi vuba.
Ati “Turateganya kuvura abasaga 800 mu minsi itanu gusa, mu gihe byari kuzasaba amezi arenga atanu, ndetse bikaba n’umutwaro ku bindi bitaro bikuru kuko twebwe nta n’inzobere tuba dufite abenshi tubohereza mu bitaro bya Kaminuza.”
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, yashimye iki gikorwa acyita icy’ubumwe, ubufatanye no kwita ku buzima bw’abaturage, hagamijwe imibereho myiza yabo.
Iyi gahunda ihuriwemo n’abaganga b’inzobere bo mu bihugu by’u Burundi, Tanzaniya, Uganda, Kenya n’u Rwanda, ikaba iri kubera icyarimwe no mu Bitaro bya Ngoma.
Uretse kuvura, iyi gahunda ya EAC-CIMIC iri kuba ku nshuro yayo ya gatanu, izanakora ibikorwa byo kugeza amazi n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba abaturage bo mu turere twa Karongi, Musanze na Burera.







Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *