skol
fortebet

Nyanza: Umugabo arakekwaho kwica umugore we batandukanye nyuma yo kubagabanya imitungo

Yanditswe: Thursday 19, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Jean w’imyaka 43 utuye Murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza yafashwe n’inzego z’ubutabera akurikiranyweho kuvutsa ubuzima umugore bari barashakanye nyuma y’uko batandukanye umuhesha w’inkiko amaze kubagabanya imitungo.

Sponsored Ad

Ubu bwicanyi bwabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Gicurasi 2022 mu Kagari ka Katarara mu Murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Umuseke kivuga ko aba bombi bari bamaze iminsi mu manza bikaba bikekwa ko uyu mugabo yivuganye umugore we witwa Niyonsaba nyuma y’uwanya muto bamaze kugabanywa imitungo.

Iki kinyamakuru kivuga ko ubwo umuhesha w’inkiko witwa Runyambo Christian yari amaze kubagabanya imitungo ndetse amaze no gukora raporo y’uko iki gikorwa cyagenze, nibwo umugabo wa nyakwigendera yamusanze afite umuhoro aramutema ahita ahasiga ubuzima.

Uyu mugabo yahitanye uwari umugore we bari barabyaranye abana batatu uretse ko bari bamaze igihe batabana kubwo kunanirwa kumvikana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa