skol
Kigali
Fortebet

Nyanza:Umugabo yavuze icyamuteye gusambanya umwana yibyariye

Amakuru   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 7 July 2022

Mu ijoro ryo ku ya 29 Kamena 2022 umugabo utuye mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Mbuye mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza yatawe muri yombi akuriranyeho icyaha cyo gusambanya umwana we avuga ko yabitewe n’inzoga yari yanyoye.


Uyu mugabo w’imyaka 33 wasambanyije umwana yibyariye w’imyaka 12 avuga ko yabitewe n’inzoga.

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye uyu mugabo, butangaza ko uyu mugabo yasambanyirije umwana we mu cyumba cye, bikaza gutangazwa n’uyu mwana.

Ubushinjacyaha buvuga ko mu ibazwa ry’uyu mugabo, yemeye ko yasambanyije umwana yibyariye ariko ko yabitewe n’inzoga yari yanyoye zikamwoshya.

Yavuze ko yasambanyije uyu mwana we nyuma yuko amuvanye kwa nyina wabo, amujyana mu rugo ngo abe ari ho arara bagezeyo irari rirazamuka.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo nahamwa n’iki cyaha, ashobora guhanishwa gufungwa burundu.

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Ingingo ya 4: Gusambanya umwana

Ingingo ya 133 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ihinduwe ku buryo bukurikira: “Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:

1 º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;

2 º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;

3 º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umwana ufite imyaka cumi n’ine (14) ariko utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) y’amavuko asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

Iyo umwana ufite nibura imyaka cumi n’ine (14) asambanyije umwana ufite nibura imyaka cumi n’ine (14) akoresheje imbaraga, iterabwoba, uburiganya cyangwa abikoze ku bw’intege nke z’uwakorewe icyaha, ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.”

Radiotv10

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa wa Rusesabagina akomeje kwemeza ko u Rwanda ruzarekura Se kuko...

Umukobwa wa Paul Rusesabagina, Carine Kanimba wakunze kwemeza ko u Rwanda...
12 August 2022 1

Nyamasheke:Umugabo wishe ababyeyi be bombi abakase amajosi yafashwe

Mu Karere ka Nyamasheke umugabo wishe ababyeyi be bombi, umusaza w’imyaka 74...
8 August 2022 1

U Rwanda rwatangaje ko rwishimiye uruzinduko rwa Blinken,ruvuga kuri Paul...

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yishimiye kwakira Umunyamabanga wa Leta...
4 August 2022 0

Nyanza:Abarimu babiri batawe muri yombi bakurikiranweho gushyira hanze...

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo babiri bo mu Karere...
1 August 2022 0

Umukobwa wa Paul Rusesabagina aratanga ubuhamya kubyo ashinja u Rwanda byo...

Carine Kanimba umukobwa wa Paul Rusesabagina wakunze kuvuga ko Guverinoma...
27 July 2022 0

Rusizi:Umugabo yahuye n’uruva gusenya nyuma yo kubura amafaranga yo...

Umugabo wo mu Karere ka Rusizi yahuye n’uruva gusenya nyuma yo .kurarana...
26 July 2022 0