skol

Nyanza: Umukecuru yasanzwe yishwe abantu bane batabwa muri yombi

Yanditswe: Friday 24, Apr 2026

featured-image

Umukecuru w’imyaka 67 wo mu Karere ka Nyanza yasanzwe yishwe, bikekwa ko yaba yarishwe n’abantu bane bivugwa ko bari bamufite mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Ndago, Akagari ka Bugali, Umurenge wa Ntyazo, Akarere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo, ubwo hari mu gicuku cyo ku wa 23 Mata 2026 ahagana saa saba n’igice z’ijoro.

‎Amakuru atangwa n’umuturage wo muri ako gace avuga ko yumvise abantu bavuga mu gicuku hafi y’urugo rwe. Asohotse asanga abaturanyi bane bafite umukecuru bigaragara ko yari ananiwe cyane, atabasha guhaguruka no kuvuga neza.

‎Aba baturanyi be uko ari bane bamubwiye ko uwo mukecuru bamufatiye mu rugo rwabo ahagana i saa sita z’igicuku , bamushinja ko yari ari kubaroga, banamubwira ko kandi bamujyanye kwa mutekano. Gusa uwo muturage yahise asubira kuryama, ariko abyutse mu gitondo aza kubona umurambo w’uwo mukecuru mu murima w’ibishyimbo.

‎Inzego zitandukanye zageze ahari umurambo basanga nyakwigendera bari bamuzi kwizina rya Mukantaganira Clothilde, wari utuye mu Mudugudu wa Gakindo, Akagari ka Bugali, Umurenge wa Ntyazo ho muri aka karere.

‎Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo, Muhoza Alphonse, yemeje aya makuru, avuga ko hakekwa ko uwo mukecuru yishwe.

‎Yagize ati: “Hari abantu bane bafashwe bari kumwe na nyakwigendera muri iryo joro, bakaba bari gukorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri ku rupfu rwe.”

‎Mu batawe muri yombi harimo umwana na se. Umugabo wa nyakwigendera na we yavuze ko umugore we yari amaze nk’imyaka ibiri arwaye uburwayi bwo mu mutwe.

‎Kuri ubu, Umurambo wa nyakwigendera uri ku Bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma.

‎Ubuyobozi bwasabye abaturage kwirinda ibyaha nk’ibi, bunabasaba kujya batanga amakuru ku gihe igihe cyose babonye umutekano wahungabanye, ndetse buri wese agaharanira kuba ijisho rya mugenzi we mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa