skol
fortebet

Nyanza:Umusore yatawe muri yombi akurikiranyweho gukubita Se isuka mu mutwe

Yanditswe: Tuesday 14, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umusore ukomoka mu karere ka Nyanza uzwiho kunywa itabi rifite ubukana ( urumogi) yatawe muri yombi akurikiranyweho gukubita se isuka mu mutwe, akamukomeretsa bikabije.

Sponsored Ad

Ibi byabereye mu murenge wa Ntyazo mu kagari ka Cyotamakara mu mudugudu wa Bayi, abaturage bahaye amakuru Umusekedukesha iyi nkuru bavuga ko uwo musore yagiranaga amakimbirane yo mu ngo na Se umubyara.

Amakuru avuga ko Nsengiyumva Jonathan w’imyaka 31 y’amavuko uzwiho kwijandika mu nzoga z’inkorano n’urumogi habuze gato ngo yirenze se umubyara witwa Mpayamaguru w’imyaka 68 y’amavuko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Cyotamakara Safari Jean de Dieu yabwiye Umuseke ko uwo musore asanzwe yitwara nabi.

Ati“Mu bigaragara anywa inzoga z’inkorano bikekwa ko yaba ananywa urumogi anasanzwe agira imyitwarire mibi.”

Uwo musore ukekwaho gukubita se yajyanwe kuri sitasiyo ya RIB iri Ntyazo,naho se umubyara yajyanwe ku bitaro bya Nyanza ngo yitabweho n’abaganga, bombi babanaga mu rugo rumwe.

Ubuyobozi busaba abaturage kwirinda kunywa ibiyobyabwenge bukanibutsa abana ko bagomba kubaha ababyeyi.

Src:Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa