skol
fortebet

Nyaruguru: Fuso yakoze impanuka ihingukira munzu ihitana babiri icumi barakomereka

Yanditswe: Tuesday 19, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Munini mu Kagari ka Ntwari habereye impanuka y’imodoka iri mu bwoko bwa Fuso ubwo yavaga gupakira umucanga igonga inzu ebyiri igera imbere ihitana babiri abandi bagera mu icumi barakomereka.

Sponsored Ad

Ni impanuka yabaye kuri uyu wa mbere taliki 18 Nyakanga 2022 babiri bahasiga ubuzima abandi bagera ku icumi barakomereka.

Abahasize ubuzima barimo uw’imyaka 29 ndetse n’uw’imyaka 23 mu gihe abakomeretse batatu aribo bakomeretse cyane kuko bahise bajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB) mu gihe abandi bajyanywe mu Bitaro bya Munini muri Nyaruguru.

Uwimana Raphael uyobora Umurenge wa Munini, yatangaje ko iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, ishobora kuba yatewe n’umuvuduko mwinshi w’iyi modoka yari ivuye gupakira umucanga.

Avuga ko yataye umuhanda, igahita ikubita inzu ebyiri, zose ikazisenya ari na bwo bariya bantu bahise bahaburira ubuzima barimo uwari mu nzu ndetse n’umwe wari mu modoka.

Uyu muyobozi avuga ko kubera uburyo iyi mpanuka yari ikomeye, ubuyobozi bwahise bujya kuganiriza abaturage batuye muri iyi santere kugira ngo bubahumurize no kwihanganisha imiryango y’ababuze ababo.

Source:Radiotv10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa