Nyaruguru: Minisitiri w’ubuhinzi yasabye abahinzi kongera imbaraga mu buhinzi bw’icyayi mu gihe inganda zigitunganya zikomeje kwiyongera
Yanditswe: Friday 12, Sep 2025
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yasabye abahinzi b’icyayi bo mu karere ka Nyaruguru kurushaho kongera imbaraga mu kongera ubuso n’umusaruro w’icyayi kugira ngo babashe kungukira ku nganda nshya zikomeje kubakwa mu gihugu, zitezweho guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Yabitangaje ubwo yafunguraga ku mugaragaro uruganda rushya rwa Kibeho Tea Factory ruherereye mu Karere ka Nyaruguru mu murenge wa Kibeho. Yagize ati: “Ni ahanyu rero nk’Abahinzi kugirango mwongere umusaruro maze ibyiza by’uyu mushinga bizagere no ku baturage bo mu Murenge wa Munini naho hateganyijwe urundi ruganda nk’uru mu minsi ya vuba… Turabashishikariza gukomeza guhinga icyayi no kugikorera uko bikwiye kugira ngo tubone icyayi cyiza kuko nicyo gituma tubona ibiciro byiza ku isoko mpuzamahanga.”
Uru ruganda rwubatswe na “Browns Plantations Rwanda Ltd” ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, The Wood Foundation Africa ndetse na Guverinoma y’u Bwongereza. Ukaba ari umwe mu mishinga minini ku rwego rwa Afurika mu guteza imbere icyayi gishingiye ku bahinzi bato, ruteganya guhinga icyayi kuri hegitari zisaga 6,400 z’abahinzi bato.
Kugeza ubu uru ruganda rushya rwa “Kibeho Tea Factory” rufite ubushobozi bwo gutunganya toni zigera 2,500 ku mwaka z’icyayi cyoherezwa ku isoko, mu gihe hazaba habashije kuboneka umusaruro uhagije rukazaba rushobora gutunganya toni 7,500 ku mwaka. Bivuze ko ubwo n’urundi ruganda nk’uru ruri muri uyu mushinga mugari ruzaba rwamaze kubakwa mu murenge wa Munini izi nganda zombie zizafasha u Rwanda kohereza ku isoko toni zirenga 15,000 buri mwaka.
Minisitiri Dr. Bagabe yavuze ko Kibeho Tea Factory ari intangiriro y’amahirwe mashya ku bahinzi b’icyayi, ashimangira ko uru ruganda n’izindi ziri kubakwa zizagira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’igihugu. Yibukije ko uruganda ari urw’abahinzi ubwabo, bityo abasaba gukomeza guharanira umusaruro mwiza uzatuma “icyayi cy’u Rwanda” gikomeza kuba ikirangirire ku rwego rw’isi.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa inganda zitunganya icyayi zigera kuri 19, aho uru rwa “Kibeho Tea Factory” rwafunguwe ku mugaragaro uyu munsi rwo rubaye urwa kane rukorera mu karere ka Nyarugu nyuma y’urwa Nshili – Kivu, urwa Mata n’urwa Muganza-Kivu zari zisanzwe zikorera muri aka karere kagaragazwa nk’akaberanye n’ubuhinzi bw’icyayi








Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *