skol
fortebet

Nyuma y’amezi acecetse, Ishimwe Vestine yavuze ko yabaye umubyeyi

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Monday 06, Jul 2026

 Nyuma y'amezi acecetse, Ishimwe Vestine yavuze ko yabaye umubyeyi

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’igihe kinini havugwa amakuru y’uko yaba yarabyariye muri Canada ariko akayaceceka, umuhanzikazi Ishimwe Vestine yamaze kwemeza ko ari umubyeyi w’umwana.

Vestine yagiye muri Canada mu mpera z’umwaka ushize ari kumwe n’umuvaandimwe we Kamikazi Dorcas ndetse na Irene Murindahabi, mu rugendo rw’ibitaramo byari bigamije kuzenguruka icyo gihugu. Icyakora, nyuma y’aho ibyo bitaramo birangiriye, Vestine ntiyagarutse mu Rwanda, ibintu byakurikiwe n’amakuru menshi yavugaga ko yahisemo kuguma muri Canada ndetse ko yari atwite.

Nubwo ayo makuru yakomeje gucicikana, Vestine ntiyayavuzeho kugeza ubu. Mu kiganiro yagiranye numuvandimwe we Kamikazi Dorcas, yahamije ko yibarutse umwana w’umukobwa, ashimangira ko ubu yinjiye mu buzima bwo kuba umubyeyi.

Yagize ati: “Ndi umubyeyi. Ubu nsigaye mfata umwana nkamukubita mu mugongo. Abantu barabyanditse, barabivuga, ariko koko narabyaye.”

Muri icyo kiganiro kandi, Vestine na Dorcas banavuze ku mubano bafitanye na Irene Murindahabi ndetse na MIE Music, nyuma y’amakuru yavugaga ko baba baratandukanye nabi.

Vestine yavuze ko nta makimbirane yigeze agirana na Irene Murindahabi, asobanura ko bakomeje kuvugana kandi buri wese azi amakuru y’undi. Yagereranyije uruhare MIE Music yagize mu buzima bwabo n’urw’umubyeyi urera umwana akagera aho amurekera ngo akore urugendo rwe.

Na Kamikazi Dorcas yashimangiye ko bagifitiye MIE Music ishimwe, avuga ko ari bo Imana yakoresheje kugira ngo bamenyekane. Yongeyeho ko ibivugwa ko bafitanye ikibazo n’abo bakoranaga mbere bidafite ishingiro.

Kuri ubu, aba bahanzi bombi batuye muri Canada, aho bavuga ko bafite abantu babafasha gukomeza ibikorwa byabo bya muzika no kubaka ubuzima bwabo muri icyo gihugu. Banamaze gutangaza ko hari indirimbo nshya bise “Itabaza” bitegura gushyira hanze mu gihe cya vuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa