skol
fortebet

Nyuma y’igihe apfuye, Kabuga ateganyijwe gushyingurwa mu Bubiligi

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Monday 01, Jun 2026

Nyuma y'igihe apfuye, Kabuga ateganyijwe gushyingurwa mu Bubiligi

Sponsored Ad

skol

Félicien Kabuga wahoze akurikiranyweho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ateganyijwe gushyingurwa mu gihugu cy’u Bubiligi nyuma y’igihe kirenze ibyumweru bibiri apfuye.

Kabuga yitabye Imana ku wa 16 Gicurasi 2026, aguye mu bitaro bifungiwemo abantu by’Umuryango w’Abibumbye biherereye i La Haye mu Buholandi. Icyo gihe yari amaze hafi imyaka itatu atagikurikiranwa n’urukiko, nyuma y’uko Urwego Mpuzamahanga rushinzwe imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha (IRMCT) rufashe icyemezo cyo guhagarika urubanza rwe kubera uburwayi bukomeye bwatumaga adashobora kuburana.

Amakuru aturuka mu muryango we agaragaza ko imyiteguro yo kumushyingura igeze kure, aho biteganyijwe ko azashyingurwa ku wa 2 Kamena 2026 mu gace ka Waterloo kegereye Umujyi wa Bruxelles.
Hari n’andi makuru avuga ko hashobora gutekerezwa ku mujyi wa Mons, aho umwe mu bana ba Kabuga atuye, nk’ahashobora kubera imihango yo kumusezeraho bwa nyuma.

Mu bazitabira uwo muhango hitezwe bamwe mu bantu bahoze begereye ubutegetsi bwa Juvénal Habyarimana ndetse n’abandi batavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda.

Mbere y’uko yitaba Imana, Kabuga yari amaze igihe kinini ari ikibazo ku rwego mpuzamahanga mu gushaka igihugu cyamwakira nyuma yo kurekurwa. Nubwo u Rwanda rwari rwagaragaje ubushake bwo kumwakira nk’umuturage warwo, Kabuga ntiyigeze abyemera.

Yari yifuza gutura mu bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi birimo u Bufaransa, ariko ntiyabasha kubyemererwa. N’ibindi bihugu birimo u Buholandi byagaragaje ko bidashobora kumwakira.

Ubushinjacyaha bwa IRMCT bwagiye bugaragaza ko amategeko mpuzamahanga n’ayo ku mugabane w’u Burayi atemera ko umuntu ukurikiranyweho ibyaha bikomeye bya Jenoside ahabwa ubuhungiro cyangwa uburinzi nk’impunzi.

Nyuma y’urupfu rwe, u Bubiligi bwaje kwemera kwakira umurambo we, bitewe n’uko bamwe mu bagize umuryango we bahatuye igihe kirekire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa