Nyuma y’u Rwanda na Mauritania, DR Congo na yo yatanze umukandida ku mukuru wa Francophonie
Yanditswe: Friday 27, Feb 2026
Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatanze Juliana Amato Lumumba ngo abe umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF.
RD Congo ikurikiye u Rwanda na Mauritania na byo byatangaje abakandida babyo.
Juliana, umwana wa kabiri w’intwari y’ubwigenge ya Congo Patrice Lumumba, arazwi muri politike y’iki gihugu no mu kugerageza gukomeza umurage wa se.
Minisiteri y’itumanaho ya DR Congo ivuga ko yatanze kandidatire ya Juliana kuko afite ubunararibonye bw’imyaka “irenga 30 mu butegetsi, dipolomasi y’umuco, ubufatanye mpuzamahanga n’ubutegetsi mu by’ubukungu muri Afurika”.
Iyi Minisiteri yongeraho ko Juliana Lumumba ari “umuntu uzwi ku rwego rwa Afurika na mpuzamahanga”.
Lumumba yiyongereye ku bandi bakandida bamaze gutangwa n’ibihugu byabo barimo Louise Mushikiwabo watanzwe na leta y’u Rwanda mu kwezi gushize, na Coumba Bâ watanzwe na Mauritania muri uku kwezi, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Financial Afrik cyaho.
Mushikiwabo arashaka manda ya gatatu kuri uriya mwanya yatorewe kuri manda ya mbere mu 2018, no kuri manda ya kabiri mu 2022 irangira mu mpera z’uyu mwaka.
Amatora kuri uriya mwanya azabera mu nama rusange y’uyu muryango izabera i Phnom Penh muri Cambodge mu Ugushyingo(11).
Ibihugu byose bigize Francophonie byemerewe gutanga abakandida kuri uriya mwanya, igihe ntarengwa cyo gutanga abakandida ni muri Mata(4).
Juliana Lumumba ni muntu ki?
Lumumba w’imyaka 70 yavukiye mu mujyi wa Kisangani nyuma y’amezi macye gusa se Patrice atangajwe nka Minisitiri w’intebe wa mbere wa Congo ibonye ubwingenge ku Bubiligi.
Mbere gato y’uko se yicwa mu 1960 ubwo yari afite imyaka itanu yajyanywe mu Misiri aho Perezida Gamal Abdel Nasser wari inshuti ya Lumumba wabonaga urugamba rukomeye arimo, yemeye kwakira abana be na nyina.
Juliana yakuriye mu Misiri ahiga amashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza i Cairo, mbere yo kujya gukomereza amashuri i Paris mu Bufaransa n’ubuzima mu Bubiligi.
Juliana mbere yatangaje ko mu Misiri batigeze bahabwa ibyangombwa nk’impunzi ahubwo bari abashyitsi bwite ba Perezida Nasser kandi bize mu mashuri meza kugeza barangije.
Kuva mu 1997, Laurent Kabila wari ugeze ku butegetsi yagaruye Juliana mu gihugu amugira Minisitiri w’umuco, umwanya yamazeho imyaka itanu.
Juliana Lumumba ni umwe mu mpirimbanyi za politike ya se kandi yabaye mu rugamba rwo kuvana mu Bubiligi igice gito cy’umurambo wa se (iryinyo) cyari cyarabitswe n’umwe mu bamwishe umubiri we bakawushyira muri acide ugashonga.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *